Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rwatangiye gutanga umusaruro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Guinea-Conakry, Perezida w’Inzibacyuho Col. Mamadi Doumbouya yatanze amabwiriza ahamye arimo no gutegura byihuse ingendo zo mu kirere zihuza Conakry na Kigali. 

Ibyo biratanga icyizere gihamye ko Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ishobora gutangira kogoga ikirere cya Conakry mu bihe biri imbere nk’uko byemezwa n’impuguke mu by’ubukungu zo muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu guhera taliki ya 17 Mata rwaje rukurikira urwo yagiriye muri Benin na Guinea-Bissaumu kurushaho kwagura umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, ni bwo Perezida Mamadi Doumbouya yatangarije abagize Guverinoma y’Igihugu ayoboye ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwibanze ku biganiro bigamije gutanga umusaruro mu nyungu z’ibihugu byombi. 

Nyuma yo gushyiraho no kwemeza Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije kunonosora ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, Perezida Doumbouya yibukije ko ayo matsinda yakoze akazi gakomeye  bituma hasinywa amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane.

Kugira ngo ayo masezerano arusheho kugira agaciro, Perezida Doumbuya yasabye Minisitiri w’Intebe Bernard Goumou, gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo atangire gushyirwa mu ngiro byihuse.

By’umwihariko, yasabye Minisitiri w’Intebe guharanira ko Komisiyo Ihuriweho n’ibihugu byombi ikomeza gukorana bya hafi no gutangira kubona umusaruro w’amasezerano y’ubufatanye mu itumanaho, ikoranabuhanga ndetse no gushyira serivisi za Leta mu ikoranabuhanga.

Minisitiri ushinzwe Ubwokorezi Felix Lamah ni we wahawe amabwiriza ahamye yo gukora ibishoboka byose hagafungurwa inzira yo mu kirere ihuza Kigali na Conakry. 

Perezida Doumbouya yanasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Morissanda Kouyaté, kwihutisha gahunda yo gushyiraho abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubutwererane buzira amakemwa hagati y’u Rwanda na Guinea. 

Perezida Col. Doumbouya, ubwo yakiraga  Perezida Paul Kagame, yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye no kwigira ku budasaza bw’u Rwanda mu birebana no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

RwandAir irahabwa amahirwe menshi yo gutangira kogoga ikirere cya Conakry
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE