Urukiko rwategetse Prof Munyaneza na Umuhumuza gufungurwa by’agateganyo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Urukiko rwa Nyarugenge rwanzuye ko Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC Group na Gisèle Umuhumuza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, gufungurwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025 Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Prof. Munyaneza, Umuhumuza na Murekezi Dominique bufite ishingiro, rutegeka ko bafungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bushinja Umuhumuza gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite, gufata ibyemezo bishingiye ku nyungu bwite.

Bunamurega kandi ubushuti, urwango, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butagenwe.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hakozwe irengayobora mu myanya 28, aho abantu 45 bahawe akazi binyuranyije n’amabwiriza agenga imicungire y’abakozi muri WASAC, cyane cyane ayashyizweho mu 2018.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Pro Munyaneza bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.

Mu bigize icyaha Ubushinjacyaha bugaragaza, ni uko Prof Munyaneza yagize uruhare mu guha akazi abanyeshuri 22 bari barangije muri Ines Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda kandi batakoze ibizamini by’akazi.

Bwagaragaje ko hari abakozi yahatiye kujya mu zabukuru kandi bo bari bacyiyumvamo imbaraga zo gukora kandi n’imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iteganywa n’itegeko ngo yari itaragera.

Ubwo yaburanaga, yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko rwamurekura by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE