Urukiko rwasubitse urubanza rwa Murekezi woherejwe na Malawi

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwasubitse urubanza rwa Murekezi Vincent woherejwe na Malawi mu 2019.
Murekezi aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Murekezi Vincent yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ibyaha aburana ahakana.
Mu rukiko kuri uyu wa Kabiri, tariki 09 Nzeri 2025, Murekezi yavuze ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi atarongera kuvugana n’umuryango we kandi ko bimuteye imbogamizi yo kutabona amafaranga by’umwihariko ayo kwishyura abazamwunganira mu rubanza.
Avuga kandi ko kutabasha kuvugana n’umuryango we bituma atabona amafaranga yo kwivuza ‘diabete’ na ‘prostate’, indwara avuga ko arwaye.
Murekezi wari umucuruzi muri Malawi yoherejwe mu Rwanda n’icyo gihugu mu 2019 ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa.
Murekezi avugwa mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Butare, aho yakoranaga hafi na hafi na Major Cyriaque Habyarabatuma, Dr. Sosthene Munyemana na Dr. Eugene Rwamucyo.
Ashinjwa gushuka Abatutsi ko azabakiza, akabajyana iwe, akabaka amafaranga ubundi akabagabiza Interahamwe.
Urukiko Gacaca rwakatiye Vincent Murekezi igihano cy’igifungo cy’imyaka 19 adahari.