Urujijo ku ishyinguranyandiko y’Akarere ka Nyamasheke iri mu gihuru

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) banenze Akarere ka Nyamasheke gafite ishyinguranyandiko iri mu gihuru, bo bavuga ko aho iri hakiswe aho bamena imyanda.
Bagaragaje impungenge ku buziranenge bw’amadosiye arimo kuko yangiritse bikomeye.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025 ubwo Akarere ka Nyamasheke kitabaga PAC ngo gatange ibisobanuro mu magambo ku makosa yakagaragayemo ari muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.
Depite Uwumuremyi Marie Claire umwe mu bagize PAC yagize ati: “Mu Murenge wa Kagano hari inyubako y’Ububiko bw’inyandiko ishaje cyane wakwinjiramo imbere ugasanga harimo imyanda. Komisiyo iribaza impamvu iyi nyubako bigaragara ko igikenewe. Ari inyuma n’imbere ifite ibibazo.”
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’Akarere ka Nyamasheke, Claver Nshimiyimana yabwiye Abadepite ko iyi nyubako bagiye gushaka uko bayisana.
Abadepite ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, Hon Balthremy Karinijabo Barthelemy we yageranyije iyo nyubako n’aho bamena imyanda, yibaza impamvu Akarere ka Nyamasheke gakomeje kuyikoresha ifite umwanda.
Yagize ati: “Nyakubahabwa Perezida wa Komisiyo numva njyewe ikintu babanza gukoraho ari ukuyihindurira izina ikitwa aho bamena imyanda ntabwo ari ishyinguranyandiko ari uku imeze.”
Yifashishije ifoto y’iyo nyubako igaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Hon Karinijabo ati: “Inyandiko zirimo zigomba kuba ari izakoreshejwe n’ubuyobozi zishobora kuzakenerwa mu gihe runaka. Iby’inzu byo barabibona ko iri mu bihuru n’ibyatsi byageze mu muryango sinzi n’aho banyuze binjiramo.
Ese ubu bo bajya kuzikenera [impapuro] hameze gutya harabaye mu kigunda, kandi duhora dushishikariza abaturage kugira isuku.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ruterana Boniface yavuze ko bagiye guhagurukira iby’iyi nyubako y’ishyinguranyandiko.
Yagize ati: “Dufatanya n’ubuyobozi, duhere ku ishyinguranyandiko ziri ahantu hasobanutse, kuko inyandiko zikenerwa buri munsi, turakurikira kugira ngo bishyirwe kuri gahunda.”





