Uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Mu Rwanda, ibiyobyabwenge byakomeje kugenda bifatirwa ingamba zitandukanye mu guhangana nabyo, ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bitanga umusaruro ugaragara, aho n’abahoze babikoresha, kuri ubu barimo kwandika amateka mashya; batanga umusanzu mu rugamba rwo kubikumira no kubirwanya.

Mu gihe cy’amezi atatu gusa (kuva muri Kamena kugeza muri Kanama), ibikorwa bya Polisi ku bufatanye n’abaturage byafatiwemo ibiro bigera kuri 300 by’urumogi, n’udupfunyika twarwo turenga 1000, ikiyobyabwenge cya heroine, na litiro nyinshi z’inzoga itemewe izwi ku izina rya Kanyanga.

Si imibare ubwayo gusa; ni n’igisobanuro cy’ubuzima bw’abantu buba bugiye kwangirika, kuvuka kw’amakimbirane mu miryango no kugirwa imbata n’ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko.

Ni mu gihe kandi imibare ya vuba yerekana ko muri uyu mwaka hafashwe abasaga 680 bakurikiranyweho kubyinjiza mu gihugu, kubitunda no kubikwirakwiza mu baturage. 

Uretse abafatirwa muri ibi byaha, ibikorwa byo kubirwanya byatanze umusaruro mwiza. Mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, aho gukwirakwiza, ubucuruzi n’ihohoterwa ryaterwaga n’ubusinzi bukomoka kuri Kanyanga byagabanutseho hafi 80%, ahanini biturutse ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru n’ibikorwa byo gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge ku mipaka.

Ku rwego rw’igihugu, hashyizwe imbaraga nyinshi mu guhangana n’ingaruka zabyo, aho abarenga 6200 kuri ubu barimo kwitabwaho mu bigo ngororamuco, barimo abarenga 1,500 bakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Uko byangiza ubuzima bikaba n’intandaro y’ibyaha

Abahanga bavuga ko ibiyobyabwenge byangiza ubwonko bw’ababikoresha haba ababinywa nk’itabi, ababyitera mu nshinge cyangwa bakabikoresha nk’ibinini. Bihindura imitekerereze, bigateza urugomo n’ibindi byaha aho mu Rwanda, umubare munini w’ababyishoramo ari urubyiruko usanga birutera no kwishora mu byaha nk’ubujura, urugomo n’ibindi.

Dr. Rukundo Arthur, muganga w’indwara zo mu mutwe abisobanura agira ati: “Kunywa ibiyobyabwenge byangiza intekerezo ya muntu, bigahungabanya imyitwarire, kandi iyo bitavuwe, bihinduka indwara idakira.”

Gukumira ikwirakwizwa ry’Ibiyobyabwenge

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko ingamba zafashwe zirimo no kwibanda ku gukumira ko ibiyobyabwenge bikwirakwizwa ngo bigere ku babikoresha.

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa hashyizwe imbaraga mu gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiyobyabwenge binyuze mu gusenya amatsinda y’ababikwirakwiza no gufasha abasabitswe nabyo gukira no guhindura imyumvire binyuze mu bigo ngororamuco.

Ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu akenshi bivanywe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Binyuze mu bikorwa byo kubashakisha, amakuru atangwa n’abaturage n’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano benshi muri bo bagiye batabwa muri yombi.

Ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri ni kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga cyane cyane mu isozwa ry’umwaka w’amashuri mbere y’uko abanyeshuri berekeza mu miryango yabo mu kiruhuko

Gushyira imbaraga mu gukumira hakorwa ubukangurambaga mu mashuri, ibiganiro ku maradiyo atandukanye, ubutumwa butangirwa mu nteko z’abaturage no ku mbuga nkoranyambaga, kwifashisha urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha kuri ubu barenga miliyoni ebyiri mu gihugu hose, bigira uruhare mu gutanga ubutumwa no kubona amakuru y’abakekwa ndetse n’amatsinda yo kurwanya ibyaha (Anti-crime clubs) mu mashuri nayo agatuma abanyeshuri bamenya ububi bw’ibiyobyabwenge bakabyirinda.

ACP Rutikanga yashimangiye ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga buhoraho mu mashuri, insengero, mu bigo ngororamuco n’ahandi hahurira abantu benshi. “Ikigamijwe si uguhana gusa, ahubwo ni ugukumira no guhangana n’ingaruka zabyo.”

Amayeri abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bakunze gukoresha

Abishora mu biyobyabwenge bakunze guhimba amayeri atandukanye bagamije kubihisha. Bamwe babyambariraho imyenda bashaka kugaragaza ko batwite cyangwa se bahetse umwana, abakoresha abana mu kubyikorera, n’abahindura ibice by’imodoka kugira ngo bahishemo ibiyobyabwenge. 

Kwinjiza mu gihugu, gukwirakwiza no kugurisha ibiyobyabwenge nk’urumogi bishyirwa mu byaha bifite igihano kiremereye, aho ababikurikiranyweho bashobora gufungwa burundu no gucibwa amande menshi

Kuri buri mayeri, hashyizweho ingamba zo guhangana nayo byatumye benshi bafatwa. Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryongereye ubushobozi, hashyirwa imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga n’ubufatanye n’abaturage binyuze mu gutanga amakuru.

Iradukunda Trésor wahoze akoresha ibiyobyabwenge akaza koherezwa mu Kigo ngororamuco cya Iwawa, aragaruka ku gihombo yatewe no kwishora mu biyobyabwenge.

Yaravuze ati: “Nyuma yo kumara igihe kirekire nkoresha ibiyobyabwenge naje kwisanga mu Kigo ngororamuco, aho namaze imyaka ibiri. Naje kubona ko nari ndimo kunywa uburozi nkoresheje amaboko yanjye bwite.”  Uyu munsi, ni umwe mu bagize Imboni z’impinduka, akaba agira inama urubyiruko rukiri muri iyo nzira guhindukira vuba amazi atararenga inkombe.

Nk’uko amategeko abiteganya, mu Rwanda ibiyobyabwenge nk’urumogi bishyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw20.000.000, ariko itarenze Frw30.000.000. Ni igihano kitagamije guhana gusa, ahubwo no kubuza umuntu uwo ari we wese kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE