Uruhare rwo kwita ku matungo ku bukungu bw’u Rwanda

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko kuba amatungo yahabwa ibiyatunga bihagije akitabwaho uko bikwiye arindwa ihungabana, bigira uruhare mu kongera umusaruro w’ubworozi n’ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.
Ibi bikubiye mu byatangarijwe mu nama ya 7 ku rwego rw’Africa yiga ku burenganzira n’imibereho myiza y’amatungo yasojwe kurii uyu wa Gatatu taliki ya 27 Nzeri 2023 yari imaze iminsi 3 iteraniye i Kigali.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Olivier Kamana, yavuze ko mu gihe aborozi babungabunze amatungo yabo bakayitaho uko bikwiye, byakongera umusaruro bikazamura urwego rw’imibereho y’amatungo n’ay’aborozi.
Yagize ati: “Duhereye mu gihugu cyacu, iyo tubungabunze uburenganzira bw’amatungo bituma abaho yisanzuye, kandi amatungo yisanzuye ,yarinzwe indwara, bituma agirira akamaro ba nyirayo akagira umusaruro wiyongereye bigatuma n’ubukungu bw’Igihugu bwiyongera. Kubungabunga imibereho y’amatungo ni ukubungabunga umusaruro wayo muri rusange.”
Dr Christophe Ntakirutima, umuganga w’amatungo mu Bitaro New Vision Veternary Hospital Musanze, avuga ko inama yiga ku burenganzira n’imibereho myiza y’amatungo iberetse uruhare rukomeye rw’abanyamwuga mu mibereho myiza y’amatungo.
Yongeyeho ko gufata neza amatungo bayarinda ububabare n’umuhangayiko bikongerera aborozi umusaruro n’Igihugu muri rusange.
Ati: “Iyo ufashe amatungo ukayatwara ababazwa uyakubita bigabanya ubwiza bw’inyama uha abantu. Kuba amatungo yakororwa neza, akavurwa, akabona amazi, akabaho neza, umusaruro byanze bikunze urazamuka.

Niba itungo riba ahantu habi ntirizakura kandi ingano y’ibiro byaryo iragabanyuka, warigurisha bakaguha amafaranga make. Rero kuba amatungo yafatwa neza bifite uruhare runini mw’iterambere ry’Igihugu.”
Nyiraneza Marie Joyeuse ni Umwalimu mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyi ngiro ishami rya Huye (IPRC Huye) yongeyeho ko hakewe kuringaniza uburyo bw’umusaruro w’amatungo no kongera uko yitabwaho.
Yagize ati: “Itungo rikeneye kuba ku buso bw’ubutaka buhagije kugira ngo turiboneho umusaruro. Kandi turebye mu gisata cy’ubuhinzi n’ubworozi no mu rwego rwo guteza imbere Igihugu cyacu, iyo twitaye ku matungo neza tubona ibitunga Abanyarwanda.”
Ku bufatanye n’abandi baterankunga, iyi nama yateguwe n’Umuryango w’Afurika wita ku mibereho myiza y’inyamanswa (Africa Network for Animal walfare (ANAW).
U Rwanda rwihaye intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buringaniye mu mwaka wa 2035 no kuzaba igihugu gifite ubukungu buteye imbere mu mwaka wa 2050.
Imwe munzira yo kuzagera kuri izo ntego ni uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hashingiwe ku kongera umusaruro.
Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rufatwa nk’ingingi ya mwamba mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, n’amahirwe yo guhanga akazi ku rubyiruko rw’Afurika n’u Rwanda by’umwihariko.

KAMALIZA AGNES