Uruhare rw’ubukerarugendo mu guhanagura isura ya Jenoside ku Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Impinduka zabaye mu Rwanda mu myaka 30 ishize ziratangaje bitewe n’uko ruri mu bihugu bike ku Isi byiyubatse, byahinduye isura mbi byambitswe n’amateka yanditswe imyaka myinshi, biba mu gihe gito ku buryo nyuma  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Impuguke mu by’amateka zigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite inkomoko kuri Politiki y’ivangura n’amacakubiri yatangijwe n’abakoloni bakanayicengeza mu Banyarwanda mu gihe kirenga imyaka 100.

Jenoside imaze guhagarikwa mu 1994, ni yo amahanga yasigaye amenyeraho u Rwanda nka kimwe mu bihugu byabayemo ubwicanyi ndengakamere kurusha ahandi ku Isi mu kinyejana cya 20. 

Urugendo rwo kwiyubaka rwatangiye hashyirwa imbaraga mu nzego zitandukanye ariko hanibandwa ku guhindura isura y’u Rwanda yari yarahindanyijwe n’amateka ya Jenoside. 

Ubukerarugendo ni imwe mu nzira yafashije mu guhindura inkuru zavugwaga ku Rwanda, by’umwihariko ingagi zo mu misozi miremire zikaba zarafashe umwanya munini. 

Bishimangirwa n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi, mu kiganiro yagiranye na Financial Review mu cyumweru gishize. 

Yagaragaje ko u Rwanda rwatangije gahunda yo gushishikariza abashoramari muri Australia kuza gushora imari yabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu rwego rwa serivisi z’imari, mu bukerarugendo ndetse no mu rwego rw’ubuzima.

Ni bimwe mu byagarutsweho mu birori byo ku muhanda byabereye i Sydney, Brisbane, Melbourne, Canberra na Perth muri Australia, byibanze kuri Politiki z’u Rwanda zorohereza abashoramari.

Aganira na Financial Review ikorera muri Autralia, Madamu Akamanzi yagize ati: “Twamenyekanye cyane kuri Jenoside, hanyuma bisimburwa no kumenyekana ku bukerarugendo. Dukunda kuvuga ko twavuye kuri Jenoside tukagera ku ngagi mu iterambere. Turi kimwe mu bihugu bifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere ku mugabane w’Afurika… iteka duhora mu myanya itatu ya mbere.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rurushaho kugenda runamenyekanira ku mahirwe anyuranye y’iterambere ry’ishoramari rikorwa n’ibigo bihitamo gukorera mu Rwanda. 

Ati: “Icyo turimo kubaka ni ubushobozi bushobora kudufasha kuba amarembo y’abashoramari bifuza kwagura ibikorwa byabo muri Afurika cyangwa se bakanyura muri Afurika bagamije kwigarurira Isi yose.”

Madamu Akamanzi yanakomoje ku Kigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali cyashyizeho ikirere cyiza ku bashoramari mu birebana na Politiki, imisoro, kuzamura impano, gusinya amasezerano akuraho  gusoresha kabiri igicuruzwa kimwe kuko byoroshya ihererekanywa ry’amafaranga ku mugabane. 

Yatanze ingero za bimwe mu bigo mpuzamahanga bimaze kuba ubukombe mu Rwanda no ku Isi kubera gushora imari yabyo mu Rwanda. 

Kimwe muri ibyo bigo ni Zipline cy’Abanyamerika gitanga serivisi zinyuranye z’ubuzima hifashishijwe indege nto zitagira abapilote guhera mu mwaka wa 2016. 

Kugeza ubu ni kimwe mu bigo bikunzwe kandi gikomeje kwagura amashami yacyo no mu bindi bihugu by’Afurika. 

Nyuma yo kugaragaza ubushobozi bwo gutanga serivisi zizewe muri Afurika, Zipline yasinye amasezerano n’Ikigo gikomeye muri Amerika cyitwa Walmart, aho guhera mu 2020 itanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya babitumije.

Kuri ubu iki kigo gifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika mu gihe intangiriro yacyo ari mu Rwanda. 

Madamu Akamanzi yakomoje no ku zindi ngingo zinyuranye, zirimo kuba u Rwanda rufite abakozi benshi, bashoboye kandi bafite ikinyabupfura bavoma ku miyoborere myiza, ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwumvikane no gukorera hamwe. 

Yakomoje kandi no ku buryo abanyamahanga baza mu Rwanda bahabwa visa bakigera mu Gihugu, aho abaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), abava muri Afurika no mu bihugu bya Francophonie basonewe ku giciro cyayo. 

Ikindi u Rwanda rushyizeho umutima ni ukwakira Inama Mpuzamahanga n’imikino yo mu nzego zitandukanye. Ibyo bijyana n’imbaraga zashyizwe mu kurandura ibyonnyi byangiza isura y’Igihugu nka ruswa n’ibindi. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE