Uruhare rw’amadini n’amatorero mu mibanire y’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize

Binyuze mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’ giteganyijwe ku wa 29 Nzeri 2024, Umuryango Mpuzamatorero (PEACE Plan) uvuga ko kizaba hibandwa ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ihagaze, ko amadini n’amatorero yagize uruhare mu kunga Abanyarwanda n’ibikorwa by’isanamitima.
Amb. Dr Charles Murigande, ni Umuhuzabikorwa w’igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ mu kiganiro n’Abanyamakuru, yatangaje ko amadini n’amatorero yagize uruhare rukomeye mu kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bashyizeho uburyo abakoze Jenoside bajyanwa imbere y’ubutabera ndetse abageze ku 1500 baciriwe imanza.
Ati: ”Ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kubanisha Abanyarwanda mpereye ku rugero rumwe, muribuka ko nyuma ya Jenoside twagerageje gushaka uburyo abakoze Jenoside babazwa ibyo bakoze, cyangwa bajyanwa imbere y’ubutabera, biza kugaragara ko abakoze Jenoside ari benshi cyane. Twagerageje gushyiraho itegeko ryo gufasha guca imanza ariko tubishyize mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri hari hamaze gucibwa imanza z’abantu 1500.”
Yongeyeho ko amadini n’amatorero yakoze byinshi birimo nko guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe bagasaba imbabazi kandi bakazihabwa.
Avuga ko hari abari bafite ibikomere byo ku mutima amadini yafashije gukira, bityo ko u Rwanda rufite impamvu nyinshi zo gushima Imana bitewe n’aho rwavuye.
Amb Dr Muligande yongeyeho ko abantu basubije amaso inyuma bakareba aho u Rwanda rwavuye kuva muri 1994 n’aho rugeze uyu munsi, bafite impamvu nyinshi zo gushima.
Igiterane kizabera muri Sitade Amahoro kuri iki Cyumweru, amarembo azaba afunguye guhera saa tanu z’amanywa kandi kwinjira ni ubuntu mu gihe abahanzi benshi n’amakorari atandukanye arimo Ambassadors of Christ Choir, Chorale de Kigali n’ayandi azaba ahari.
Rwanda Shima Imana yatangiye mu 2012 bigizwemo uruhare n’ibitekerezo by’Abanyarwanda, nyuma biterwa inkunga kandi binashyigikirwa na Pasiteri Rick Warren uyoboye Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Rick Warren asanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ndetse ni n’umwe mu bashinze umuryango PEACE Plan utegura Rwanda Shima Imana.