Uruganda rw’ifumbire mu Rwanda rwahawe ibirango by’ubuziranenge  

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Uruganda rwa mbere rw’ifumbire mu Rwanda rwitezweho gutanga  toni  ibihumbi 100 z’ifumbire mvaruganda buri mwaka, rwahawe ibirango by’ubuziranenge bya “Made in Rwanda” bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB).

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko nyuma yo guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge mpuzamahanga, uruganda Rwanda Fertiliser Company rwitezweho kongera ifumbire yajyaga ibura ku bahinzi  bityo bizongere umusaruro w’ubuhinzi.

Ni ibyagarutsweho i Kigali, ku wa Kane tarikk ya 12 Ukwakira 2023, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge ari na ho uru ruganda rwaherewe ibi byemezo by’ubuziranenge mpuzamahanga (ISO) rukaba rwemerewe gukora kandi rufite ibi birango by’uko ibyo rukora byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Jean Chrisostome Ngabitsinze, yatangaje ko uru ruganda rugiye kugira akamaro gakomeye mu ishoramari ry’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda.

Yagize ati: “Hari hashize igihe uru ruganda rw’ifumbire rukora amafumbire ubu rugiye kujya rukora amafumbire ariko  ariho ibirango by’uko yakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ni ikintu gikomeye cyane, birumvikana ntabwo ruzakora ubwoko bwose bw’ifumbire  ariko ruzatanga umusaruro muri rusange.”

Yongeyeho ko uru ruganda rwitezweho gutanga umusaruro ku buryo n’izamuka ry’ibiciro bizagabanyuka kubera ko inyongeramusaruro izaba yabonetse hafi kandi idahenze.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), Murenzi Raymond, yavuze ko guhabwa ibirango by’ubuziranenge kuri uru ruganda byongera icyizere amahanga agirira ibicuruzwa by’u Rwanda, aho ibigo by’ubucuruzi bigenda bihabwa ibirango by’ubuziranenge bifasha mu ishoramari mpuzamahanga.

Yagize ati: “Kuba rero mu gihugu twazanaga ifumbire yose ikaza iturutse mu mahanga, iki  ni igitego kuba ifumbire izajya ikorerwa mu Rwanda igahabwa abaturage hirya no hino mu gihugu kandi yujuje ubuziranange kuko ubusanzwe twajyaga tuyikura hanze y’igihugu bigahenda Igihugu cyacu.”

Uruganda Rwanda  Fertiliser Company  rukorera mu Karere ka Bugesera, rusanzwe rucuruza ifumbire ruzikura hanze ubu rukaba rurimo kubakwa kugira ngo rutange umusaruro uhagije nyuma yo guhabwa ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga.

Patrick  Mararashika wari uhagarariye uru ruganda, yagaragaje ko ruzaba rwatangiye gukora bitarenze ukwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha wa 2024 kandi rugakemura bimwe mu bibazo by’ibura ry’ifumbire abahinzi bajya bahura na byo.

Yagize ati: “Uru ruganda turi hafi kurwuzuza, uyu mwaka uzarangira rwuzuye turateganya kujya rusohora toni  ibihumbi 100 ku mwaka kandi izi toni zizaba zije kongera ifumbire mu Rwanda”.

Kugira ngo  igicuruzwa cyangwa igikorwa cy’ubucuruzi gihabwe ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga, RSB ivuga ko kigomba kuba cyanditswe muri RDB , gifite ikirango cy’ubuziranenge (S Mark) no kuba gifite aho cyanditse  iby’umutungo  mu by’ubwenge byacyo  byanditswe kandi bibungabunzwe.

Guhabwa ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga k’uru ruganda bije byiyongera ku bigo 30 byo mu Rwanda na byo byamaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge Mpuzamahanga. 

Ubuyobozi bwa RSB bivuga ko ari inzira nziza mu gihe u Rwanda rwimakaza gutanga servisi mu nzego zitandukanye zujuje ubuziranenge.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE