Urubyiruko rurasabwa gusigasira Umuco n’Umurage by’u Rwanda

Igitaramo nyarwanda cy’umuco cyiswe “Icyicaro cy’abakunda Umuco”, urubyiruko rwasabwe gusigasira umuco n’umurage by’Igihugu.
Ni igitaramo cyabereye ku Nzu Ndangamurage ya Richard Kandt, iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’urubyiruko hamwe n’abasheshe akanguhe.
Intebe y’Inteko Masozera Robert yashishikarije urubyiruko kwitabira ibitaramo nk’ibi, bagashyira umutima ku gusigasira umuco nyarwanda.
Ati: “Iki ni kimwe mu bikorwa bikorwa aha ku gicumbi cy’abakunda umuco n’umurage wacu, ndashima cyane urubyiruko mwitabiriye iki gitaramo ariko nanabasaba kuba abahagarariye abandi mubakundisha umuco bakajya baza hano bakahigira ubumenyi ku muco n’umurage byaranze igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko Igihugu kitagira umuco gicika bityo urubyiruko nk’amasaziro y’u Rwanda bakwiye kwiyungura ubumenyi ku mateka, rugafata iya mbere mu kuyasigasira no kuyarinda uwayatoba.
Bigirinka Gasasira Innocent wateguye iki gitaramo, yavuze ko ari igitekerezo yagize mu rwego rwo kurushaho gukundisha urubyiruko amateka n’umuco w’Igihugu.
Ati: “Intego yanjye ni uko igihugu cyacu cyahaye umwanya urubyiruko, no mu muco ntitwahejwe ari na yo mpamvu njye naje mu muco kugira ngo nywusigasire.
Mu muco harimo amahirwe kuko na wo wawuhangamo umurimo wakubyarira inyungu, ni yo mpamvu nkangurira urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rwahawe n’Igihugu.”
Bigirinka yongeyeho ko afite gahunda yo gukora ibitaramo nkibi mu gihugu hose mu rwego rwo gukomeza kwagura no gukundisha urubyiruko umuco.
Igitaramo ‘Icyicaro cy’abakunda Umuco’ kizajya kibera mu Ntara zitandukanye, buri gatanu wa nyuma y’amezi 2.



