Urubyiruko ruracyakeneye ubumenyi buruhuza n’amahirwe y’iterambere

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko bagikeneye guhabwa ubumenyi bubahuza n’amahirwe Igihugu cyabashyiriyeho by’umwihariko mu gukora imishinga ibafasha kugera ku iterambere.

Abahawe amahugurwa ku gutegura imishinga ijya iterwa inkunga, harimo ababa batayizeye ko yaba umusemburo w’iterambere, bityo, bikagaragaza ko hagikenewe kongererwa ubumenyi.

Umwe mu bagezweho nayo mahirwe y’umushinga watoranyijwe, wanahize abandi Isimbi Charlo, yakoze buji zifite imibavu ku buryo zifasha abantu kuruhuka neza.

Yagize ati: “Nari mfite umushinga ariko sinari nzi ko ushobora kuba ari munini cyane. Amahugurwa yampaye uburyo bwo kuwutegura neza none ni wo natangiriyeho urugendo rwanjye rwo kwihangira imirimo.”

Saleh Ahishakiye we yavuze ko amahugurwa yabonye yamwaguriye amarembo, amuhuza n’abaterankunga.

Yagize ati: “Nungukiyemo byinshi mu kunoza imishinga, nize guhura n’abaterankunga nkabasha kubereka umushinga kugira ngo bawutere inkunga.”

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) yo ivuga ko nubwo Igihugu cyashyizeho gahunda zinyuranye zifasha urubyiruko kwihangira imirimo no kwiteza imbere, hari benshi muri rwo batitabira ayo mahirwe.

Dusenge Grâce, Umunyamabanga wa NYC, yavuze ko hakiri urubyiruko rufite imyumvire yo kwitinya no kudaha agaciro amahirwe abateganyirizwa.

Yerekanye imibare igaragaza ko mu gihe hateganywaga ko abagera ku 5 000 bitabira YouthConnekt, abamaze kwiyandikisha ari 2 000 gusa, mu gihe kwiyandikisha bizarangira ku wa 30 Nzeri 2025.

Yabikomojeho mu muhango wo gusoza amahugurwa y’amezi atatu yateguwe n’Umuryango w’urubyiruko uharanira iterambere ridaheza (TICO), aho hatoranyijwe imishinga 40, itanu ya mbere, uhize iyindi agahabwa ibihembo birimo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ingabire yagize ati: “Hari abitabira, ariko haracyari ikibazo cy’imyumvire yo kuvuga ngo nanjye se aya mahirwe nayahabwa? Haracyabura kwitinyuka kugira ngo bose bumve ko bashoboye, kuko ntibaragera ku kigero twifuza.”

Habinshuti Égide, Umuyobozi Mukuru wa TICO, yavuze ko amahugurwa nk’ayo afasha urubyiruko kumenya gutegura neza imishinga no kuyishakira inkunga.

Ati: “Tugamije gufasha cyane cyane urubyiruko rwo mu byiciro bidahabwa amahirwe menshi kugira ngo na rwo rubashe kugira ubumenyi bwo kwihangira akazi, bityo rutazasigara inyuma. Abo twahembye dukurikirana imishinga yabo kandi nitubona amafaranga tukazakomeza kutera inkunga. “

Abo bahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi, ubugeni n’ubuhanzi n’ibijyanye n’ikoranabuhanga. Uwo muryango wavuze ko urimo gukorana na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), mu gufasha urubyiruko kwitabira Youthconnekt.

Abahanga mu iterambere bavuga ko urubyiruko rw’u Rwanda ari rwo mbaraga z’Igihugu kandi rwongerewe ubushobozi rukanashyigikirwa, rwitezweho kuba umusingi w’iterambere rirambye Igihugu cyifuza kugeraho.

Ibarura Rusange rya Gatanu ku Mibereho n’Imiturire y’Abanyarwanda ryaragaragaje ko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 barenga 65% naho abari munsi y’imyaka 35 bo ari 75%.

Dusenge Grace, Umunyamabanga wa NYC yakebuye urubyiruko rutitabira gahunda z’iterambere rushyirirwaho
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE