Urubyiruko mu mwitozo w’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, abagize urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha mu Mujyi wa Kigali, bazindukiye mu mwitozo wo kwimenyereza kuzafasha abakoresha umuhanda kuwukoresha neza hirindwa impanuka zikunze kubera mu muhanda cyane cyane aho abanyamaguru bagenewe kwambukira umuhanda hazwi nka Zebra Crossing.

Ni umwitozo wabereye mu mihanda itandukanye yo mu Turere twose tugize Umujyi wa Kigali, waranzwe no kwibutsa abatwara ibinyabiziga guha umwanya abanyamaguru mu gihe bageze muri Zebra Crossing, na bo bagafashwa kwambukiranya umuhanda mu buryo butekanye, ukaba waje ukurikira amahugurwa basoje ku munsi w’ejo ku ruhare rwabo mu mutekano wo mu muhanda.

Ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni ku Isi, buri mwaka buhitanwa n’impanuka zo mu muhanda.

Umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, ari nayo mpamvu usanga iki kibazo gihagurukirwa cyane na Leta z’ibihugu ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugira ngo umuntu wese yumve ko ari inshingano ze kuwusigasira.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), muri raporo ya 2023, wagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, abantu miliyoni 1.19 bitabye Imana bazize impanuka zo mu muhanda.

Raporo igaragaza kandi ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi, aho abanyamaguru n’abanyamagare bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka zihitana ubuzima.

Mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, impanuka zo mu muhanda zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abiganjemo abanyamaguru, abatwara amagare n’abatwara moto.

Foto: RNP

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE