UR Huye: Birababaje kubona abanyabwenge baragaragaje ubumenyi bupfuye_ Min. Dr Ngabitsinze

UR Huye: Birababaje kubona abanyabwenge baragaragaje ubumenyi bupfuye_ Min. Dr Ngabitsinze

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024 kuri kaminuza i Huye, UR Huye, hibukijwe ko abitwaga abanyabwenge bagaragaje ubumenyi bupfuye.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome yavuze ko bibabaje kuba abanyabwenge mu ngeri zitandukanye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari ifite barabaye ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, bakica bagenzi babo n’abanyeshuri bari bashinzwe kurera.

Yagize ati: “Umuntu ashobora kugira ubumenyi bupfuye, umuntu akaba ari Prof mu buvuzi akaba ari we wica abantu? Birashoboka ko umuntu aba umuganga w’amatungo akaba ari we wa mbere wica Inka akazotsa nyuma yo kuzishinyagurira! Birashoboka ko umuntu aba umuhanga mu binyabutabire, Prof mu mibare akagira PhD hanyuma akamenya gufata urupapuro agakora urutonde rw’ibyitso agatanga n’uburyo bwo kubihiga, akaza kureba ko n’imibare yuzuye.”

Yongeyeho ati: “Umwarimu si umuntu uhindagurika buri segonda, ntavuga ngo A ishobora kuba B, umwarimu agomba kuba yubatse mu buryo bumuhererekeza hose kandi bwubaka sosiyete.”

Yasabye urubyiruko rwiga muri kaminuza, UR Huye kurangwa n’umutima w’ubutwari no kwanga ikibi icyo ari cyo cyose, ahubwo rukabyaza umusaruro amahirwe Igihugu kiruha no kurushaho kugiteza imbere.

Yasabye abiga muri Kaminuza y’u Rwanda kunga ubumwe, birinda amacakubiri kandi babyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha.

Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yasabye kaminuza y’u Rwanda kubika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo atazibagirana.
Ati: “Ndibaza niba amashusho n’amajwi bifatwa ahangaha, hari ahantu mu kanya nagenda nkabisanga mu isomero (biblioteque) dufite hirya aha.”

Umuyobozi wungirije wa kaminuza UR Huye yavuze ko bidateye ishema kubona abanyabwenge baragize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside, asaba ko ubu abahanga bashyira hamwe mu kwimakaza Ubumwe no gukumira Jenoside, ntizongere kuba ukundi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, abayobozi, abakozi n’inshuti za Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’imiryango ifite abayo bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka gisozwa no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga 400 biciwe muri UR Huye no mu nkengero zayo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14