UNHCR yifuza ko u Rwanda rukomeza kwakira impunzi zo muri Libya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ryatangaje ku bushake rifite bwo kongera amasezerano ryasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) arebana no kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturuka muri Libya.

Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR na AU byashyizeho uburyo bw’ubutabazi bw’agateganyo (ETM) bugamije guha uburinzi, ubufasha bw’imibereho ndetse n’ibisubizo birambye ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro bari baraheze muri Libya.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo izo mpande uko ari eshatu zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano yavugaga ko u Rwanda ruzakira impunzi 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agaragaje ubushake bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika bari barabuze icyerekezo.

Ku wa 14 Ukwakira 2021 ayo masezerano yaravuguruwe, u Rwanda rwemera gukomeza gukoresha Inkambi y’agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023, n’ubushobozi bwayo bukongerwa bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe bakaba 700.

Muri aya masezerano, u Rwanda rukomeje kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya, aho kugeza ubu hamaze kuza ibyiciro 13 birimo icyaherukaga cyaje mu kwezi gushize.

Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

Mu impunzi zigera ku 1600 zimaze kunyura mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora, abarenga 900 ni bo bamaze kubona ibihugu bibakira.

Mu gihe amasezerano ahari azarangirana n’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, hari impungenge ko ikibazo cy’impunzi zihera muri Libya zigerageza kwambuka ngo zijye ku Mugabane w’i Burayi zikigaragara ku bwinshi.

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda Lilly Carlisle, yabwiye itangazamakuru ko uwo Muryango mpuzamahanga wifuza kongera ayo masezerano.

Yagize ati: “UNHCR yiyemeje gushyigikira ukwimura ku bushake impunzi zaheze muri Libya no kwimakaza ikoreshwa ry’Inkambi y’agateganyo mu Rwanda hagamijwe kubungabunga umutekano no kunoza inzira z’amategeko ku mpunzi n’abimukira bifuza kubona ubuhungiro.

Yakomeje agira ati: “Twiteguye gukomeza ibiganiro na AU ndetse na Guverinoma y’u Rwanda ku birebana no kongera amasezerano arimo gukora akazarenga 2023.”

Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza kuri taliki ya 19 Werurwe, Ibigo bicungirwamo impunzi n’abimukira byabarurwagamo abantu 4,265 mu bice bitandukanye by’Igihugu cya Libya.

Kugeza ubu impunzi zanyuze mu Rwanda ziganjemo izaturutse mu bihugu birimo Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad, na Cameroon.

Hagati aho u Rwanda rucumbikiye n’izindi mpunzi zirenga 130,000 ziganjemo iz’Abanyekongo n’Abarundi kandi mu bihe biri imbere rwiteguye kwakira n’abimukira n’abasaba ubuhungiro bafashwe bambuka amazi y’ahitwa Channel mu Bwongereza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE