Unguka Bank yatangiye kurimbisha Umujyi wa Rubavu itera imikindo 130

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umujyi wa Rubavu ni umwe mu mijyi y’ubukerarugendo irangwa n’ibyiza nyaburanga bitandukanye uhereye ku mwaro w’Ikiyaga cya Kivu, imisozi ya Rubavu na Muhungwe, amashyuza, inyoni n’ibindi byinshi bituma Abanyarwanda n’abanyamahanga badahaga ako gace gahana imbibi n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nubwo uyu mujyi ufite ibyiza nyaburanga bikururira benshi kuwutembera no kuruhukira, ndetse ukaba uri muri itandatu yunganira uwa Kigali, imwe mu mihanda yawo iracyakeneye kurimbishwa biruseho ari na yo mpamvu ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc bwiyemeje kuyiteramo ibiti by’imikindo bisaga 130.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu taliki ya 26 Gashyantare 2022, mu muganda ngarukakwezi wa mbere w’uyu mwaka witabiriwe n’abahagarariye Unguka Bank Plc, ubuyobozi Akarere ka Rubavu, n’ubw’Umurenge wa Gisenyi, abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc buvuga ko bwateye inkunga icyo gikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gukomeza kurimbisha uyu mujyi no guharanira ko abawutuye n’abakiliya bayo by’umwihariko, bakomeza kuryoherwa n’amahumbezi ndetse n’umwuka mwiza.

Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc buvuga ko bwatekereje Umujyi wa Rubavu kubera ko uri mu mijyi igezweho mu kwakira ba mukerarugendo benshi b’imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse hakaba hari n’abakiliya bayo benshi bitewe n’uko hari ishami rihamaze imyaka ikabakaba 15.    

Mme Ndagijimana Diane ushinzwe ibikorwa akaba n’umwe mu bakozi ba Unguka Bank Plc bitabiriye uwo muganda, yagize ati: “Inyungu dutegereje ku iterwa ry’iyo mikindo ni uko iyo abantu bari mu kirere kimeze neza bagira ubuzima bwiza. Turimo gufasha na gahunda ya Leta yo kugira imijyi itoshye kuko Abanyarwanda bagomba kuba ahantu hari isuku, by’umwihariko n’abakiliya bacu bakaba ahari isuku.”

Yakomeje agira ati: “Twahisemo umukindo kuko ari cyo giti kigaragaza isuku, kiba kigaragara neza; ubwo rero imijyi yacu igomba kuba isa neza, usanga n’aho biteye hose uhereye mu Mujyi wa Kigali haba hasa neza cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique, yashimye Unguka Bank ku bw’iki gikorwa cy’ingenzi gikozwe mu gihe uyu Mujyi witegura kuzakira abashyitsi basaga 3,000 mu bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022) iteganyijwe mu cyumweru cyo kuva taliki ya 20 Kamena 2022.

Yavuze ko bahamya badashidikanya ko iyo mikindo itewe izarushaho gutuma Umujyi wa Rubavu urushaho gusa neza no kurangwa n’umwuka mwiza uturuka kuri ibyo biti bije bisanga n’ubundi busitani buherereye mu bice bitandukanye by’umujyi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwanashimangiye ko Unguka Bank Plc ari cyo kigo cy’imari cya mbere mu Rwanda kigaragaje ubushake n’uruhare ntagereranywa mu gufasha ubuyobozi guharanira ko Umujyi wa Rubavu uba utoshye kandi ubereye ijisho.

Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc bushimangira ko bwashatse rwiyemezamirimo utera iyi mikindo ndetse akanayikurikirana, ibikorwa byo gutegura imikindo yo gutera, kuyitera, kuyikurikira mu gihe cy’amezi atatu ndetse n’umuhango wo gutangira kuyitera bikaba byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu.  

By’umwihariko bwashimiye Ubuyobozi w’Igihugu ku bufatanye bubagaragariza n’uburyo bufasha iyi banki mu mirimo yayo ndetse bunashishikariza abaturarwanda kugana iyo banki bakizigama, bityo iyi banki ikaba ivuga ko itazahwema guha abayigana inguzanyo bakiteza imbere ndetse ko izakomeza kunoza serivisi mu ngeri zitandukanye zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga.

Unguka Bank Plc yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2005, kuri ubu ikaba ifite amashami 14 mu turere icyenda tw’Igihugu. Muri gahunda yayo y’imyaka itanu (2021-2025), iyi banki y’ubucuruzi irateganya gufungura amashami mu bindi bice by’Igihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba aho itarageza amashami yayo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Tumaini Karekezi Blondel says:
Gashyantare 27, 2022 at 4:12 pm

Iki gikorwa cyagenze neza pe. Abaturage nabo barabyishimiye cyane.

Marianne Ineza says:
Gashyantare 28, 2022 at 7:28 am

Unguka Bank mwarakoze kurimbisha Rubavu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE