Umwe mu barwayi 26 bamaze kugaragarwaho Marburg ni uwo muri Nyagatare

Umuturage wo mu Murenge wa Mukama, Akarere ka Nyagatare ufite imyaka 17 ni umwe mu bamaze kugaragarwaho n’icyorezo cya Marburg kimaze kwandurwa n’abagera kuri 26 nk’uko inzego z’ubuzima zibitangaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama Habineza Longin, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yuko inzego z’ubuzima zikurikiranye uyu murwayi byaje kwemezwa ko yanduye maburg.
Avuga ko uyu murwayi yageze mu Murenge wa Mukama arwaye nyuma y’uko yari avuye mu Murenge wa Karangazi. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagihanga aho yageze arembye, yoherezwa ku bitaro bya Ngarama nabyo byahise bimwohereza ku bitaro bya Kanombe, ari naho yakorewe isuzuma bikemezwa ko arwaye Marburg.
Anavuga ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bahise bakurikirana abana bahuye nawe ubu 17 bakaba bari gukurikiranirwa hafi.
Ati: “Uyu muturage yabanaga n’abandi mu muryango, kubera ko iki cyorezo cyandura byihuse, twakurikiranye inzira yanyuzemo, abo babonanye,ku buryo ubu abagera kuri 17 bari kwitabwaho harebwa niba nta kimenyetso cyabaharagaraho. Hafashwe ingamba mu gace yasanzwemo ariko ni ingamba n’ubundi zihura n’izo inzego z’ubuzima zidushishikariza kubahiriza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza yasabye abaturage kwigengesera muri iki gihe, cyane ko nk’Umurenge uri mu cyaro usanga hari abatwarwa no kuramukanya mu buryo bwa kinyarwanda bahoberana, bakagirwa inama yo kudakoranaho, cyane iyo bashobora gusigana amatembabuzi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yasabye abayobozi kuba hafi y’abaturage bakabibutsa ibyo basabwa kubahiriza mu guhangana n’iki cyorezo.
Philippe musemakweri says:
Ukwakira 1, 2024 at 7:21 amEse icyocyorezo cyandurira mumyuka duhumeka??!
Nibishaka Vivine says:
Ukwakira 1, 2024 at 7:13 pmOya mumatembabuzi