Umwe mu bakobwa umunani afatwa ku ngufu mbere y’imyaka 18

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, muri raporo yaryo yashyizwe hanze ku wa 09 Ukwakira 2024, yakozwe hagendewe ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 120 hagati ya 2010 na 2022, igaragaza ko umwe mu bakobwa cyangwa abagore 8 bafatwa ku ngufu mbere yo kugira imyaka 18 y’amavuko.
UNICEF igaragaza ko mu bagera kuri miliyoni 650, umugore umwe muri batanu, ahura n’ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, nko gutotezwa, no kubwirwa amagambo mabi hashingiwe ku miterere y’umubiri we.
Nubwo abakobwa n’abagore ari bo bibasiwe cyane, abahungu n’abagabo miliyoni 240 kugeza kuri 310, umuntu 1 muri 11, na bo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe bari bakiri bato.
Iyo raporo ije mbere y’inama y’Isi izateranira muri Colombia mu kwezi gutaha izigira hamwe ibisubizo byatuma ihohoterwa rikorerwa abana ku Isi rirangira.
Ikomeza igaragaza ko ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko hakenewe ko Isi ifata ingamba, harimo izijyane no kubahiriza amategeko arengera abana no kwigisha abana bakamenya ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni mu gihe ikomeza ivuga ko iri hohoterwa rihungabanya ubukungu ariko ryibasiye cyane cyane Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho abakobwa n’abagore miliyoni 79 bibasiwe.
Abagera kuri miliyoni 75 bo muri Aziya y’Iburasirazuba barahohotewe, miliyoni 73 bahohotewe bari muri Aziya yo hagati n’amajyepfo, miliyoni 68 bari mu Burayi n’Amerika y’amajyaruguru, miliyoni 45 bahohotewe ni abari muri Amerika y’amajyepfo no muri Karayibe, mu gihe miliyoni 29 ari abo muri Afurika y’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Aziya.
Iyo raporo ikomeza igaragaza ko abafite ibyago byinshi byo guhohoterwa ari abatuye aho ingabo z’umuryango w’abibumbye ziba ziri kubungabunga amahoro, n’abatuye mu nkambi kuko umubare urazamuka aho umuntu umwe muri bane afatwa ku ngufu.
Umuyobozi mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, agaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ari ‘icyasha’.
UNICEF ikomeza igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ahanini rikorwa bageze mu gihe cy’ubugimbi, cyane cyane hagati y’imyaka 14 na 17, kandi bahita bahura n’ingaruka zirimo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.