Umwami wa Benin yahaye impano umuhanzi Rema

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 30, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat mu gihugu cya Nigeria Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, ari mu byishimo byo guhabwa Impano n’Umwami w’Ubwami bwa Binin Oba Ewuare II

Tariki 29 Kanama 2024, ni bwo mu Bwami bwa Benin habereye ibirori byo gutaha Sitade Ogbe, ari nabyo Rema yataramyemo maze Oba Ewuare II, akamuha impano yateguwe n’Ubwami bwa Benin iriho ishusho ya Oba Ewuare II.

Ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2024, ni bwo kandi Rema yari yataramye mu birori byari byabereye muri Leta ya Edo byo gutaha inyubako izajya iberamo inama zikomeye n’ibirori bitandukanye yitwa Edo Arena.

Muri ibyo birori guverineri Godwin Obaseki wa Leta ya Edo yanatangaje ko iyo nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 6000 izitwa Rema Dome mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzi.

Rema, ukomoka mu mujyi wa Benin uherereye muri Nigeria, avugwaho kuba yaragize uruhare mu guteza imbere umuco ndangamurage wa Bénin abinyujije mu muziki n’ibitaramo bye.

Rema aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise Benin Boys yafatanyije n’umuhanzi Shallipopi bombi bavukiye muri Edo, kamwe mu duce tw’umujyi wa Benin.

Muri iyo ndirimbo hari aho avuga ko akwiye umudali utangwa na Oba (Umwami) ku bwo guteza imbere ubwami bwa Benin.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 30, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE