Umwalimu Sacco yamuritse ikoranabuhanga ryoroheje kwaka inguzanyo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bwa Koperative y’Abarimu yo kuzigama no kugurizanya ‘Umwalimu SACCO’, bwashyizeho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha abanyamuryango bayo kwaka inguzanyo no kwishyura imisoro ku buryo bwihuse.

Ibi byatangarijwe mu Nama y’iminsi 2 y’Inteko Rusange ya 25 ya Koperative Umwarimu Sacco, yateranye ku wa Gatatu taliki 28 Ukuboza 2022, yitabiriwe n’abarimu bahagarariye Imirenge 416 yo mu gihugu.

Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo gufata inguzanyo yihutirwa aho ushobora gukoresha telefone bitandukanye na mbere aho byasabaga kujya ku ishami rya Umwalimu SACCO ukuzuza inyandiko zisaba inguzanyo.

Umuyobozi wa Koperative Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje yagize ati: “Ntabwo wemerewe gufata inguzanyo irengeje 75% by’umushahara. Ikindi ariko ngo gutanga iyo nguzanyo hagenderwa ku bwizigame bwawe.

Kugira ngo haboneke ubwizigame, buri muntu akatwa 5% buri kwezi uko ahembwe, ahita ajya kuri konti ye y’ubwizigame kandi akunguka 5%. Ikindi iyo umuntu avuye mu Umwalimu SACCO ahabwa bwa bwizigame bwe bwose ndetse n’inyungu zayo zose.”

Ubundi buryo bushya bwashyizweho ni ukwishyura imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga bitandukanye n’uko mbere wajyaga kuri banki.

Ubu hatangijwe “Internet Banking”, icyiza cyayo ni uko ushobora kwishyurira abantu benshi icya rimwe aho ushyiramo konti nyinshi ubundi ugahita wohereza amafaranga.

Uwambaje ati: “Nk’uko mubizi, Igihugu cyacu kirimo kwihuta mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga. Natwe rero nk’abarimu murumva ko tutagomba gusigara inyuma ahubwo tugomba kugendana n’aho igihugu kigeze.”

Yakomeje agira ati: “Ubu turateganya no gushyiraho uburyo bwo gusaba inguzanyo unyuze mu ikoranabuhanga, ugahitamo iyo ushaka ubundi tukabibona agahita amenyeshwa ko ubusabe bwe bwakiriwe ndetse yaba yemerewe inguzanyo akabimenyeshwa ku buryo azajya agera ku ishami rya Sacco aje gusinya, agahita afata amafaranga ye kuko ibindi bizaba byararangiye.”

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwitezweho gufasha mu kugabanya ikiguzi cyatangwaga mu ngendo z’ugiye gusaba serivisi zitangwa na Koperative Umwarimu Sacco.

Uwambaje ati: “Imbogamizi bahuraga nazo, urabona Umwarimu Sacco ufite amashami ku rwego rw’Akarere, ushobora gusanga hari Umudugudu kugira ngo agere aho Sacco iri ashobora gukora urugendo yishyura ibihumbi 10Frw kandi wenda ugasanga yari aje kubikuza amafaranga atarenze ibihumbi 10Frw.”

Abarimu bagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa na Umwarimu Sacco bifasha mu kwihutisha serivisi ndetse na bo bikaborohereza.

Kwiyongera ku mushahara wa mwarimu byazamuye inguzanyo  

Hatangajwe ko amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo ku banyamuryango muri uyu mwaka wa 2022, yageze kuri miliyari 137 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga yagurijwe abarimu mu gihe intego ubuyobozi bwa Umwarimu Sacco bwari bwihaye ari iyo gutanga inguzanyo ingana na miliyari 93Frw. Impamvu zatumye yiyongera ni uko umushahara wa mwarimu wiyongereye.

Mu mezi 11 ya 2022 [ni ukuvuga taliki 1 Mutarama-30 Ugushyingo 2022], abanyamuryango bashya ibihumbi binjiye muri iyi Koperative imaze imyaka 12 itangijwe.

Muri rusange ibyakozwe byari bishingiye ku kongera ubwizigame, kongera urwunguko, kubaka ibikorwa remezo, kubaka ubushobozi bw’abakozi n’ibindi.

Umuyobozi wa Koperative Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje yavuze ko intego y’iyi koperative ari ukwakira ubwizigame bw’Abanyamuryango, bagafashwa kubona inguzanyo zibafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Ati: “Uyu mwaka twari twarateganyije ko inguzanyo tuzatanga ari miliyari 93 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko bitewe n’izamuka ry’umushahara w’abarimu, ibyo bipimo twarabirengeje kuko ubu tumaze kugera muri miliyari 137 Frw.”

Ku rundi ruhande kandi inyungu yavuye mu nguzanyo yatanzwe kugeza mu Ugushyingo 2021, yasagaga miliyari 9 Frw naho muri uyu mwaka wa 2022, hamaze kuboneka inyungu ya miliyari 12 Frw.

Intego bihaye ni uko mu 2023 bazunguka miliyari 13 Frw.

Imibare ya Umwalimu SaCCO igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2021 yinjije arenga miliyari 80 Frw. 

Umuyobozi wa Koperative Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE