Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze REB, Dr Mbarushimana Nelson yatangije ibizamini bya Leta ku kigo cya Gs Kanama Catholic mu Karere ka Rubavu, asaba abanyeshuri kwirinda gukopera.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ku Kigo cy’Ishuri cya GS Kanama Catholic hatangirijwe ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije n’Icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye.

Ni umuhango watangiye ku isaha ya saa mbili za mu gitondo, aho abanyeshuri biga kuri Gs Nyakiliba na Gs Kanama Catholic biga mu masomo bazinduwe no gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu, no kwiragiza Imana. Abanyeshuri baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Abaturage, Ishimwe Pacifique bahabwa amabwiriza y’uko ikizamini gikorwa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze Dr Mbarushimana yashishikarije abanyeshuri gukora ibizamini bitonze kugira ngo bazabashe kugira amahirwe yo gukomeza Kaminuza batsinze neza ababwira ko gukopera ari ikizira.

Yagize ati: “Ndabasaba kwirinda gukopera, mufate uyu mwanya nk’umwanya w’agaciro, aya mashuri mugiye kurangiza abafashe gukunda Igihugu. Birabasaba gukora neza kugira ngo muzarangize mufite Ubumwe, mugire ubupfura, mwirinda guca amakayi yanyu ndetse mukunda umurimo. Rero nagiraga ngo mbifurize amahirwe masa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirine Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage aganira n’aba banyeshuri yagize ati: “Igihugu kirabazirikana mu myigire yanyu, kandi murabona ko Umuyobozi wa REB yaraye agenda kugira ngo aze abaganirize ababwire ijambo ryiza, ababe hafi. Tuje kubabwira ko tubizeye ariko tubasaba gukora neza ibi bizamini.”

Yakomeje asaba abanyeshuri kutagira ubwoba no kutirengagiza ikibazo ngo ni uko cyabananiye, abasaba kutemera gutsindwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
IYAMUREMYE Pierre

Nahawe akazi ko kwigisha muri secondary mukarere ka nyagatare, urutonde ruturutse kuri REB ruhageze tujya gutora amabaruwa batubwirako badushubije REB. Kubigo twagombaga kujyaho imyanya irahari. Kuri REB bahora batubwira ko babirimo .ariko twe turahangayitse kuko ntituzi iherezo ryabyo Kandi twasize dusezeye aho twakoraga.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14