Umuyobozi Mukuru wa RCS yakiriye mugenzi we wa Seychelles

Umuyobozi Mukuru wa RCS yakiriye mugenzi we wa Seychelles

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi kuri uyu wa 24 Nzeri 2024, yakiriye ku Cyicaro gikuru cya RCS, mugenzi we Madamu Janet Georges, wa Seychelles n’intumwa bazanye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Uru ruzinduko ruje mu gihe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles Brigadier Michael Rosette, n’itsinda rye na bo bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kongera imbaraga hagati y’ingabo zombi.

Ni mu gihe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles, Commissioner of Police Ted Barbe n’itsinda ayoboye na bo bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye aho bagiranye ibiganiro bigamije kwimakaza  umubano basanzwe bafitanye.

Ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano biri mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Seychelles mu 2023, ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriragayo uruzinduko.

Si ibyo gusa kuko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga icumi ndetse basinye andi masezerano mu bihe bitandukanye arimo; ajyanye n’uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, iyubahirizwa ry’amategeko, gukuraho visa n’ayandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48