Umutoza wa AS Kigali WFC warwanye yafatiwe ibihano

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru FERWAFA ryafatiye ibihano Umutoza wa AS Kigali WFC Ntagisanimana Saida, kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wo kwishyura wa ½ w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC.
Iyi myitwarire yabaye mu mukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro wabaye hagati y’amakipe yombi tariki ya 24 Mata, AS Kigali igasezererwa, ni bwo Ntagisanimana yakubise urushyi Rwaka Claude washakaga kumusuhuza umukino urangiye undi atabishaka.
Nyuma FERWAFA yahise itumiza abatoza bombi ku wa Gatanu, ibamenyesha ko bagomba kwitaba Akanama gashinzwe Imyitwarire ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024.
Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwandikiye Ntagisanimana Saida ko yahagaritswe imikino itatu kuva igihe yabimenyesherejwe, ariko bitabujijwe ko hari ibindi bihano ashobora kuzahabwa n’Akanama gashinzwe imyitwarire.
Nyuma y’uko ibyo bibaye, kandi AS Kigali igomba gukina na Fatimwa WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, uteganyijwe ku wa Kabiri saa cyenda kuri Tapis Rouge, FERWAFA yahise yihutira guhagarika uyu mutoza.
Ibi bivuze ko ibihano by’uyu mutoza wa AS Kigali WFC bishobora kwambukiranya, bikagera mu mwaka w’imikino utaha kuko Shampiyona y’Abagore na yo yamaze gushyirwaho akadomo.
Ntagisanimana Saida yagizwe umutoza wa AS Kigali WFC muri Gashyantare, nyuma yo kwirukanwa kwa Mukamusonera Théogenie yari yungirije.

