Umusizi Sekarama agaya abashyira igitutu cyo gushaka ku rubyiruko
Umusizi Sekarama Theogene usanzwe abifatanya n’akazi k’ubwarimu bw’Ikinyarwanda muri Kaminuza yakoze igisigo yise ‘Mwibarenganya’ gishishikariza abantu guha agahenge abakiri bato bareka kubashyiraho igitutu cyo gushinga ingo cyangwa ikindi gitutu icyo aricyo cyose.
Uyu muhanzi avuga ko kimwe n’ibindi bisigo bye byose ‘Mwibarenganya’ nacyo yacyanditse ashingiye ku bikorwa bitandukanye bibera mu muryango mugari w’Abanyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Sekarama yavuze ko yitegereje agasanga hari ubwo abantu bakora amakosa bayakoreshejwe n’igitutu cyangwa bagakomeretswa nacyo.
Yagize ati: “Nacyanditse nshingiye ku kubona hari abantu barenganya abandi, hari byinshi babaziza, urugero buriya nakundaga kubabazwa no kubona hari igihe umuntu yibasirwa bamuziza ko adashinga urugo bati ‘ko udashaka ko udashaka?
Ni byo navuzeho mu gisigo ngira nti: “Rata wowe nujya gushaka, uzashake uwo wumva ushaka maze agushakire mu bashaka, uwumva ashaka ko bamushaka nashaka wowe ko ushaka ibyo ukabishaka uzamushake mbese nageregezaga kwereka umuntu ko abantu badakwiye kumushyiraho igututu kandi ugasanga bamwe mu bakimushyiraho barimo gusaba gatanya.”
Uretse kubuza abantu gushyira igitutu ku bandi no gusaba abagishyirwaho kutayoborwa nacyo bagafata imyanzuro yazatuma bahora bicuza ikindi bakirinda guciraho abandi imanza ku buzima baba banyuramo.
Igisigo ‘Mwibarenganya’ kije gikurikira icyo yari amaze iminsi ashyize hanze gikubiyemo inkuru y’ubuzima bw’umwana w’imfubyi wo mu cyaro wigiriye inama yo kwerekeza mu mujyi ariko agasanga bisa no guhungira ubwayi mu kigunda.
Sekarama Theogene avuga ko ubusizi abukomora mu muryango we ariko afite gahunda yo kwinjira no mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana mu bihe bya vuba.
