Umusizi Murekatete yakabije inzozi zo gukora igisigo ‘Mukiriho’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umusizi Murekatete afata igisigo ‘Mukiriho’ gikubiyemo ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’inzozi yakabije kuko yifuza gutanga umusanzu we amenyekanisha, akanabungabunga amateka y’u Rwanda abinyujije mu buhanzi bwe.

Ni igisigo aherutse gushyira ahagaragara tariki 6 Mata 2024, agamije gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaburana n’ababo burundu, kikabafasha no kubibuka.

Uyu musizi avuga ko icyo gisigo yari akimaranye igihe kingana n’umwaka kuko yagitangiye mu 2024, ariko akabura ibyangombwa birimo impapuro yagombaga guhabwa n’umuryango wamusangije ubuhamya bwawo, zigaragaza ko bamwemereye kubutangaza kuko yifuzaga gukora igihangano kibumbatiye ubuhamya bwafasha n’abandi babuze ababo.

Ati: “Nifuzaga ko kiba igisigo gikubiyemo kandi kibungabunga ubuzima n’amateka Abanyarwanda banyuzemo, ngira amahirwe negera umuryango uhagarariwe na Kayitesi Jedance nanamushimira ko amazina, amakuru, amateka hamwe n’amafoto ari hamwe na hamwe mu mashusho y’igisigo ari ubuhamya nahawe n’uwo muryango.”

Yongeyeho ati: “Narabegereye turaganira ngira umugisha wo guhabwa amazina, amakuru n’amateka y’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirokotse. Ndabashimira cyane kuko byamfashije gukora igisigo gisigasira amateka.”

Murekatete avuga ko atari ubwa mbere yari akoze igisigo gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi gishingiye ku buhamya bw’abantu runaka, kuko yari asanzwe abikora akabiha ba nyirabyo (Ababaga bamusangije ubuhamya) ariko ntibamwerere kubishyira ahagaragara.

Ati: “Mbere y’uko nkora ‘Mukiriho’ mfite ibindi bisigo byinshi bitandukanye nagiye nkora by’imiryango itandukanye byakoreshwaga bibuka abantu babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko iyo miryango ntinkundire ko ibyo bisigo bishobora kujya hanze kugira ngo bibe ibihangano bishobora no gufasha abandi.”

Akomeza agira ati: “Mukiriho ni nk’inzozi nakabije kuko nifuzaga gukora igihangano mfiteho uburenganzira nemerewe gusangiza Abanyarwanda kubera ko nari maze igihe nkora ibihangano bifasha abantu kwibuka ariko abansangije amakuru ntibifuze ko bijya hanze, iyo nyota nari nyifite kuko numvaga nifuza gutanga umusanzu wanjye nk’umusizi.”

Murekatete avuga ko umunsi yumvise igisigo ‘Mukiriho’ kuri radiyo, yumvise anyuzwe kubera ko yifuzaga ko gifasha buri wese wabuze uwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko uwo musanzu no mu gihe azaba atakiriho uzafasha abarokotse kwibuka ababo.

Mukiriho ni igisigo gishingiye ku nkuru y’umuntu uba yaratandukanye n’abantu be mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabasezeraho yizeye ko bazongera kubonana, ariko Jenoside yahagarikwa agasanga barapfuye ndetse bamwe ntabashe no kumenya aho baguye.

Ni igisigo cyashyizwe ahagaragara ku itariki 6 Mata 2025, gikorwa na Murekatete afatanyije na Derrick Don Divin.

Murekatete yifashishije inganzo y’Umuhanzi Derick Don Divin mu gisigo bise Mukiriho
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE