Umusizi Dinah yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka31

Umusizi Kampire Dinah ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu musizi umaze igihe kinini n’umuryango we mu Rwanda nk’izindi mpunzi z’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, avuga ko ibimutera kuvuga ko ashimira u Rwanda ari uko rwamubereye iwabo ha kabiri ubwo Igihugu cye gakondo cyabirukanaga.
Yagize ati: “Nk’Umunyekongo uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, mpagararanye n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turareba kure habi Igihugu cyavuye.”
[…] Natwe dukomeje kugira icyizere cyinshi ko umunsi umwe ubwoko (Abatutsi muri Congo) bwacu buzongera kubaho byanyabyo atari ukubaho by’amarenzamunsi gusa, komera Rwanda.”
Si ubwa mbere Umusizi Dinah agaragaje ko ahagararanye n’u Rwanda, kuko buri gihe avuga ko u Rwanda rwamubereye Igihugu cyamubaniye neza, kubera ko yakimenyeyemo ubwenge, ariga kugeza ubwo yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye ubu n’umugabo we.
Mu mpera za 2024, ni bwo Kampire Dinah yaje mu Rwanda azanywe no kwitegura ubukwe bwe, yahisemo ko bubera mu Rwanda n’ubwo umuryango we utakihatuye, ariko ngo yagombaga kubukorera mu Rwanda nk’Igihugu cyamureze kikamukuza.