Umusirikare wa FARDC wayobeye mu Rwanda yasinze ngo ni Umukomando  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwemeje ko umusirikare wa FARDC wafashwe yinjiranye intwaro ku butaka bw’u Rwanda yamaze kurekurwa ku wa Kabiri taliki ya 27 Nzeri 2022.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwemeje ko nyuma yo gufatwa no guhatwa ibibazo, byagaragaye ko kuba yinjiye ku butaka bw’u Rwanda byari ikibazo cyoroheje, cyane ko binavugwa ko yari yasomye kuri ka manyinya.

Umuyobozi w’Ingabo wungirije muri Teritwari ya Nyiragongo Col. Malosa Mboma, ari na we bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu gukorana n’ubuyobozi bwa RDF kugira ngo arekurwe, yavuze ko uyu musirikare warekuwe ari umukomando.

Yemeje ko uwo musirikare abarizwa mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za FARDC, akaba yarafashwe amaze kurenga imbibi z’Igihugu cye anitwaje intwaro.

Yagize ati: “Byabayeho mu buryo butunguranye, ariko byarangiye. Uyu musirikare yamaze kugaruka mu Gihugu, anyuze ku Mupaka Munini uhuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma (grande barrière). Dukorera ku mupaka, yaribeshye rero yambuka imbibi nuko bahita bamuta muri yombi.”

Ubuyobozi bwa Teritwari ya Nyiragongo mbere bwari bwatangaje ko uwo musirikare yatawe muri yombi arimo gutashya inkwi zo kujya gutekesha ibyo kurya, ariko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga we agaragaza ko uwo musirikare yafashwe bigaragara ko yasinze.  

Uyu musirikare wafashwe ku wa Gatandatu taliki ya 24, yarekuwe ku wa Mbere taliki ya 26 nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa FRDC.   

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE