Umushinga wa Nyabarongo II witezweho iterambere rishingiye ku ishoramari

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umushinga w’urugomero rwa Nyabarongo II uzatanga amashanyarazi Megawati 43.5, witezweho umusaruro w’iterambere rishingiye ku ishoramari.

Higaniro Theoneste, Umuyobozi ushinzwe imishinga mu kigo Gishinzwe Ingufu (REG), avuga ko ku rugomero rwa Nyabarongo II hazubakwa ikiyaga kinini kizafasha mu bukererarugendo ndetse no mu burobyi.

Yongeraho ko umushinga ari igisubizo mu gutanga amashanyarazi ahagije mu Rwanda.

Ati: “Azafasha mu gihugu hose mu rwego rw’iterambere ndetse no kongera ishoramari kuko iyo tumaze kubona amashanyarazi ku ruganda runaka, tuyohereza mu muyoboro mugari (National grid) icyo gihe akaba yagera mu gihugu hose aho dukeneye kuyakoresha.”

Higaniro akomeza avuga ati: “Uturere twose dukora ku kiyaga ariko cyakozwe n’icyuzi cya Nyabarongo II, tuzungukiramo ubuhahirane, kubona amazi n’amashanyarazi byaturutse kuri uru rugomero ndetse n’abaturage bakaba bashobora kurobamo amafi ndetse n’abashaka gushoramo imari mu bworozi bw’amafi.”

REG ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa remezo bakomeje gushaka uburyo bazakora n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umushinga w’urugomero rwa Nyabarongo II watanze akazi ku bantu barenga 500 kandi hibanzwe ku batuye mu Turere twa Gakenke na Kamonyi.

Harerimana François wabonye akazi muri uyu mushinga, avuga ko amaze kwiteza imbere.

Ati: “Mu mibereho yanjye hari ikintu cyazamutseho, naguha urugero, hari igihe umuntu aba afite ikibanza gitoya, ukacyongera mu mafaranga umuntu akuyemo hano.”

Mutabazi Epimaque na we agira ati: “Inahangaha gukodesha twumvaga bitabaho, abaturage bimukiye hafi bubatsemo inzu abavuye kure baje guhahira inahangaha muri Gakenke, barapagasa amafaranga bakayabona, abakodesha inzu barazibona buri wese asigaye afata ku mafaranga.”

Uyu mushinga wa Nyabarongo II ugeze ku kigero cya 52% bikaba biteganyijwe ko uzuzura mu 2028.

Uzuzura utwaye nibura miliyari 300 Frw azakoreshwa ku bikorwa gusa n’andi miliyari 70 Frw azagendera ku kwimura abaturage.

Ni umushinga ukorerwa ku buso bwa hegitari 1 000 mu Turere twa Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE