Umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi winjirije u Rwanda miliyari 6.9 Frw

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Werurwe, igaragaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 6.9 yavuye mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga harimo n’ibihugu by’abaturanyi.
Imibare itangwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ishimangira ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi wiyongereye mu cyumweru cyatangiye taliki ya 18 kugeza ku ya 24 Werurwe 2023.
Ubuyobozi bwa NAEB buvuga ko muri ibyo bicuruzwa habarizwamo ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga yanganaga na Toni 127.5, ikaba yarinjije amadolari y’Amerika 500,582, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 500.
Impuzandengo y’igiciro yari amadolari y’Amerika 3.9 ku kilo, amasoko y’ingenzi ikawa y’u Rwanda yagurishijweho yari ayo mu Busuwisi (Switzerland), n’u Bwongereza.
Ubuyobozi bwa NAEB kandi bugaragaza ko indabyo, imboga n’imbuto byoherejwe mu mahanga bingana na Toni 366 zinjirije u Rwanda amadolari y’Amerika 742,028, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 808.2.

Ikilo kimwe cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 2,178 (ni ukuvuga amadolari 2). Ibihugu byoherejwemo indabyo imboga n’imbuto ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’u Bufaransa.
Imibare irebana n’icyayi cyoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize na yo igaragaza ko icyayi cy’u Rwanda cyoherejwe mu mahanga kingana na Toni 471, kikaba cyarinjije amadolari y’Amerika 1,270,752, ni ukuvuga miliyari 1 na miliyoni 384 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikilo kimwe cyaguze amadolari 2.6, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 2,832. Amasoko y’ingenzi yoherejwemo icyayi ni aya Pakistan, u Bwongereza, azakhstan, Iran, na Misiri.
Ibindi bikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize byinjije akayabo harimo ibikomoka ku matungo byinjije amadolari y’Amerika 266,001.6 ni ukuvuga miliyoni zikabakaba 290 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibinyampeke n’ifu byinjije amadolari 2,121,018, ni ukuvuga miliyari zirenga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda;
Ibirayi, imyumbati n’ibijumba: byinjije amadolari y’Amerika 277,911 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 280.
Ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe byinjije Amadolari y’Amerika 5,064, ni ukuvuga miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amavuta na yo yinjije amadolari y’Amerika 557,781, ni ukuvuga miliyoni zikabakaba 560 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi byinjije 116,910 ni ukuvuga miliyoni 117 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo bicuruzwa byose byoherejwe ku masoko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC0, Sudani na Oman.
Uko ubuhinzi bwo mu Rwanda bugenda butera imbere ni na ko umusaruro wabwo urushaho kwagura isoko mu ruhando mpuzamahanga, aho ibihingwa byeze mu rw’Imisozi Igihumbi biba bifite uburyohe bwihariye kandi bigaragaza umwimerere.
Kimwe mu bigo bicuruza imbuto z’avoka mu mahanga giteganya ko umusaruro wazo woherezwa mu mahanga ushobora kuzaba wikubye inshuro 600% bitarenze mu 2026, cyane ko iziva mu Rwanda zikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga.






Hakorimana Felix says:
Werurwe 27, 2023 at 11:51 amInzara iriguca ibintu ku isoko ibintu biriguhenda nibibonetse mukabijyana hanze,ese ubwo mwagiye mubanza mugahaza abanyagihugu.