Umusaruro w’u Rwanda mu gikombe cya Afurika cy’Ingimbi n’abanganvu 

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi z’u Rwanda yatsinzwe n’iya Angola amanota 67-56 mu gihe iy’Abangavu yatsinze Tanzania amanota 60-41, mu mikino ya mbere mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali. 

Iyi mikino yombi yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 2  Nzeri 2025,  muri Petit Stade i Remera. 

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 mu bahungu na 11 mu bakobwa ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré na Visi Perezida wa Mbere wa FERWABA, Umugwaneza Pascale. 

Umukino w’u Rwanda na Angola watangiye wegeranye cyane amakipe yombi yigana ndetse adasigana mu manota, agace  ka mbere karangira anganya 18-18.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo ariko Pedro Edlison yatsindaga amanota bityo Angola ikayobora.

Mu minota ya nyuma, Ngabonziza Hugo Victor na Kabenga Manzi Enzo batsinze amanota y’ingenzi, igice cya mbere kirangira u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 34 kuri 33 ya Angola.

Mu gace ka gatatu amakipe yombi yongeye guhangana bikomeye, ikinyuranyo kiba gito cyane. Aka gace karangiye u Rwanda rukomeje kuyobora umukino n’amanota 46 kuri 45 ya Angola.

Mu gace ka nyuma, Angola yatangiye kongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Pedro na Domingos Vanlison kigera mu manota atandatu (55-49).

Iminota isanzwe y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya amanota 56-56 bityo hongerwaho itanu.

Muri iyi minota, u Rwanda nta nota rwatsinze bityo umukino urangira Angola yegukanye intsinzi ku manota 67-56.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga rukina na Sierra Leone ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025. 

Ku rundi ruhande, Abangavu b’u Rwanda batangiye neza batsinda Tanzania amanota 60-41.

Undi mukino wabaye mu bahungu, Cameroun yatsinze Uganda amanota 57-50.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda hamwe n’amakipe abiri ya gatatu yitwaye neza kurusha andi, azakatisha itike yo gukina ¼.

Andi makipe ane asigaye azakina imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 12.

Amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa) ni yo azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2026.

Sugarman Grier Quintus ni umwe mu bakinnyi beza azamukana umupira
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, barebye imikino bari kumwe na Mugwiza Désiré na Umugwaneza Pascale bayobora FERWABA
Mu birori byo gutangiza irushanwa habyinwe imbyino gakondo zigaragaza umuco nyarwanda
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire niwe watangije irushanwa ku mugaragaro
Angola yatangiye neza igikombe cya Afurika itsinda u Rwanda
Abangavu b’u Rwanda batangiye neza Igikombe cya Afurika batsinda Tanzania
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE