Umusaruro w’inganda wazamutseho 0.8% muri Mata 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyagaragaje ko umusaruro w’inganda wazamutseho 0.8% muri Mata 2025, ugereranyije n’ukwezi kwa Mata k’umwaka ushize wa 2024.
Ibyo byagarutsweho muri raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda, IIP (Index of Industrial Production) yasohotse ku wa 4 Kamena 2025, igaragaza ko umwaka wose wa 2024 umusaruro w’inganda wazamutseho 6.9%.
Muri Mata uyu mwaka, umusaruro ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 3,6%, uw’ibitunganyirizwa mu nganda wiyongereyeho 4,6%, amashanyarazi yiyongeraho 0.4%, mu gihe amazi n’isukura wiyongereho 0,6.%.
Mu musaruro wose hamwe wa 1,7% ku byatunganyirijwe mu nganda, izamuka rya 7,8% ryashingiye ku bikorwa byo gutunganya no kongera agaciro k’ibiribwa, uwa 19,3% uturuka bikoresho byo mu nzu n’ibindi bikorwa.
Umusaruro w’ibikorwa by’inganda zitunganya ibintu wiyongereyeho 4.6%.
Uku kwiyongera kwatewe ahanini n’izamuka rya 4.5% mu gutunganya ibiribwa, ndetse no kwiyongera kwa 0.9% mu gukora ibinyobwa n’itabi.
Ariko kandi, inganda zitunganya ibikoresho bitari iby’ibyuma (nk’amatafari, sima n’ibindi) zagabanutseho 6.1%, ndetse n’inganda zitunganya imiti, plastiki n’ibikoresho bya kawuco zagabanutseho 2.3%.