Umusaruro mbumbe w’umukozi ugeze kuri miliyoni 2.8 Frw ku mwaka- MIFOTRA

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) ivuga mu myaka 30 ishize hashyizweho ingamba zitandukanye zo guhanga imirimo iva kuri zeru mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba igeze kuri miliyoni 3, kuri ubu umusaruro w’ibyo umukozi yinjiza buri mwaka bigeze miliyoni 2 n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
Byagarutsweho na Ngoboka François, Umuyobozi ushinzwe kongerera ubushobozi umurimo muri MIFOTRA, washimangiye ko intambwe imaze guterwa mu myaka 30 ishize mu rwego rw’umurimo ari iyo kwishimirwa.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Ngoboka yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho u Rwanda rwari hari hababaje, rumaze gupfusha abantu barenga miliyoni 1 abandi bahunze byari bigoranye ko abantu bajya mu mirimo ku buryo akazi kari karahagaze hose mu gihugu.
Ngoboka avuga ko isesengura ryakozwe, mu mwaka wa 2000, nyuma y’imyaka itandatu Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, basanze hari abakozi batarenga ibihumbi 400 mu gihigu hose.
Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ibaye, MIFOTRA itangaza ko ubu Abanyarwanda bose bari mu mirimo ari miliyoni 3 hatabariwemo abahinzi borozi.
MIFOTRA ivuga ko kugira ngo Leta ikemure ikibazo cyo kudindira k’umurimo mu rugendo rwo kwiyubaka yawushyize mu by’ibanze.
Yagize ati: “Ntabwo byari byoroshye hari na bamwe bumvaga ko bidashoboka, amashuri yahise atangira, bivuga ngo gutangiza amashuri ni ugutangira umurimo wateguwe, habaho gushyira imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro cyane cyane iyo imirimo myishi ikorwa n’abize ubumenyi ngiro.”
MIFOTRA ivuga ko mu mwaka wa 2000 umusaruro mbumbe wa buri muturage yari amadolari 211 ku mwaka, mu gihe kuri ubu umuturage yinjiza amadolari y’Amerika 1040.
Ngoboka ati: “Umusaruro mbumbe ku mukozi wo warazumutse buri mwaka, ugeze hari miliyoni 2 n’ibihumbi 800 buri mwaka.”
MIFOTRA igaragaza mu mwaka wa 2011, ibigo by’abikorera byari ibihumbi 119, ubungubu nyuma y’imyaka 10, ibigo by’abikorera bimaze kuba ibihumbi 245.
Ati: “Urumva ko byikubye kabiri karenga ibyo rero ni urugendo rwo kwishimira myaka 30.”
MIFOTRA ivuga ko gutera imbere k’umurimo byashingiye ku buryo igihugu cyihaye imirongo ko ingamba zose zifatwa zihutisha iterambere ry’ubukungu bijyanishwa n’ihangwa ry’umurimo.
Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 y’imyaka 7 (20217-2024), hari intego ko muri iyo myaka hagomba guhangwa imirimo nibura miliyoni 1 n’ibihumbi 500.
Mu rwego rwo kongera imirimo kandi Leta yongereye amashuri yaba asanzwe n’ayimyuga n’ubumenyi ngiro.
Ni ingamba kandi zafashwe hisunzwe ikoranabuhanga mu byo abantu bakora mu rwego rwo kugira umurimo urusheho gutanga umusaruro.
Mu bindi byakozwe kandi hari korohereza abikorera no korohereza ishoramari.
Imibare itangwa na MIFOTRA igaragaza ko abikorera bahanga imirimo ku gipimo cya 90%.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagaragaje abashoboramari mpuzamahanga bashoye imari mu Rwanda mu 2023, ingana na miliyari 2 na miliyoni 400 z’amafolari y’Amerika, bahanga imirimo isaga ibihumbi 40.