Umuryango w’umuhanzi Young Bleed wanyomoje iby’urupfu rwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Tedra Jonson, umuvandimwe w’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Young Bleed, yanyomoje abavuga ko uwo muhanzi yitabye Imana, yemeza ko akiri muzima ariko ko arembye asaba ko bakubaha umuryango we.

Umuraperi Young Bleed ari mu bitaro bikuru byita ku bandembe nyuma yo kugira ikibazo cy’amaraso mu bwonko (brain aneurysm) ku wa 25 Ukwakira, hashize iminsi mike akoze igitaramo muri ComplexCon.

Amakuru y’uko uwo muhanzi ukora umuziki mu njyana ya Rap, yaba yitabye Imana yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, mu ijoro ryo ku wa 28 Ukwakira 2025, no ku munsi wakurikiyeho, ndetse bamwe bandika ubutumwa bamwifuriza kuruhukira mu mahoro (RIP), bugaherekereshwa ifoto ye.

Tedra Jonson abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko arembye, akeneye gusengerwa.
Yagize ati: “Young Bleed aracyari muzima, arimo kwitabwaho n’abaganga mu cyumba cy’indembe, dukomeze kumusengera.”

Ibyamamare bitandukanye na byo byanyomoje amakuru y’uko uwo muraperi yaba yashizemo umwuka icyakora batangaza ko arembye banasaba abakunzi be gukomeza kumusengera.

Umuraperi Master P we na Snoopdogg bari mu banyomoje ayo makuru.
Master P yanditse ati: “Young Bleed ararembye, turabashimira mwese abakomeje kumusengera kandi haracyakenewe amasengesho menshi kuri we n’umuryango we muri ibi bihe arimo kurwana n’ubuzima mu cyumba cy’indembe.”

Uburwayi bwa Young Bleed buje mu gihe yaherukaga kugaragara ku  rubyiniro rwa ComplexCon, mu gitaramo cyari cyiswe Cash Money–No Limit Verzuz cyabaye tariki 25 Ukwakira 2025, benshi mu bakitabiriye banyuzwe cyane n’indirimbo ye yise “How you do dat there.”

Umuraperi Young Bleed, ubusanzwe yitwa Baton Rouge, akaba yaravukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya   Louisiana.

Kugeza ubu afite imyaka 47 akaba amaze imyaka 28 akora umuziki aho yatangiye mu 1997.

Young Bleed azwi cyane ku ndirimbo zitandukanye zirimo ‘How you do dat there’, My Own, Better than last time n’izindi nyinshi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE