Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe winjiye mu kibazo cya Niger

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko uri mu nama yiga ku kibazo cya Niger, ibaye nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, tariki 26 Nyakanga 2023.

Iyi nama irimo kubera ku cyicaro cya AU mu gihugu cya Etiyopiya, Addis Abeba. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko inama yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Faki Mahamat ndetse n’abahagarariye ibihugu bya Niger n’ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO.

Mu Cyumweru gishize Faki yagaragaje impungenge zikomeye ku makuru yavuzwe ko Mohamed Bazouma yakuwe ku butegetsi biturutse kuri kudeta yakorewe ukwezi gushize, kuri ubu akaba afunzwe mu buryo butubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Abakoze kudeta muri Niger biyemeje ko Perezida Mohamed Bazoun azagezwa mu butabera. 

Perezida Bazoum w’imyaka 63 afungiwe iwe mu rugo n’umuryango we mu Murwa Mukuru, Niamey, kuva habaho ihirikwa ry’ubutegetsi mu mpera z’ukwezi gushize. 

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE