Umunyenga urimo ni uko dufatanya -Khalifan Govinda ku mukunzi we bahuje umwuga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuraperi Khalifan Govinda avuga ko kuba akundana n’umuhanzikazi Oxygen yiyumva nkuri mu munyenga kuko amwuzuza muri byose.

Iby’urukundo rw’abo bombi byamenyekanye cyane nyuma y’uko uyu mukobwa agaragaye mu ndirimbo ya Govinda yise ‘La Fin’ akavuga ko ari umukunzi we ndetse bahisemo kubana.

Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya Givinda yatangaje ko gukundana n’uwo bakora umwuga umwe birenze gukundana ahubwo abifata nk’umunyenga.

Yagize ati: ” Umunyenga njyewe ndimo ni uko n’iyo ndi muri Studio aramfasha, n’iyo ari ya masaha ya nijoro tugiye gukora arabyumva bitandukanye n’abandi.”

Buriya hari ikintu abakobwa bagira, mwakundana uri icyamamare kandi ari nacyo cyamukuruye kuri wowe, yarangiza akakubwira ngo ibyo bintu simbishaka, ikindyohera kurushaho mu mubano wacu ni uko dushyigikiranye mu gihe hari uwanga ibyo ukora mukaba mwanabipfa.”

Govinda avuga ko nubwo indirimbo ‘La fin’ ari indirimbo ishingiye ku marangamutima ye nubwo yayihimbiye abakunzi b’ibihangano bye bashobora kuba bafite abakunzi ariko badafite impano yo kubaririmbira.

Ati: “Iriya ndirimbo nayihimbiye abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ibihangano byanjye ariko ni amarangamutima yanjye kandi twese duhuriye ku mutima umwe wo gukunda, hari umuntu utabasha kugira impano yo kuririmbira umukunzi we.”

Ku bijyanye n’impungenge yaterwa no kuba umukunzi we yamutangaza mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga Govinda avuga ko ntacyo bimutwaye kuko hari n’ingo z’ibyamamare zizwi kandi zikomeye.

Ati: “Kuba urukundo rwacu rwamenyekana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ntacyo bitwaye kuko hari n’izindi ngero z’ibyamamare badasiba gukorwaho inkuru mbi cyangwa nziza kandi bubatse izikomeye, Tom Close na Tricia, Knowless na Clement kuki se twareba ingero mbi kandi hari izikomeye.”

Akomeza avuga ko nta bwoba atewe n’igitutu cy’imbuga nkoranyambaga kuko buri wese mu rukundo yihariye.

 La fin ni indirimbo imaze iminsi itatu, imaze kurebwa  n’abagera ku bihumbi 96, ibitekerezo bisaga 800, n’abayikunze basaga ibihumbi 700.

Amazina yabo bwite ni Nizeyimana Odowamamaye nka Khalfan na Irumva Jeanne d’Arc wamamaye nka Oxygen.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE