Umunyarwenya Salvado yashimiye abamubaye hafi ari kwa muganga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umunyarwenya Patrick Salvado yagaragaje ko yavuye mu bitaro anagenera ubutumwa bushimira abakunzi be bamubaye hafi, bakamukomeza ubwo yari mu bitaro mu buribwe bukomeye nk’uko yari yabigaragaje.

Inkuru y’uko uyu munyarwenya yari mu bitaro yatangajwe tariki 10 Ugushyingo 2025, ari we ubwe ubyitangarije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko arimo kuribwa bikabije.

Yari yanditse ati: “Oya nanone […] ubu bubabare ntibwihanganirwa, ariko ndabyemera, ni njye wabiteye kuko nigeze gukira none uburwayi bwagarutse. Nari nkwiriye kuba nzi uko nagombaga kwitwara ntibugaruke.”

Ni ubutumwa bwaherekezaga ifoto ye ari kwa muganga yakurikiwe n’ubutumwa butandukanye yagenewe n’abakunzi be bamwifuriza gukira vuba no gukomera abandi bamubwira ko bari kumwe nawe ku buryo byamukoze ku mutima akabandikira abashimira anabamenyesha ko yamaze kugera mu rugo.

Yanditse ati: “Urukundo mwanyeretse rwarenze intekerezo zanjye, ku bw’intege nke sinashoboye kubasubiza mwese ubutumwa mwangeneye, ubungubu nageze mu rugo ndimo kuruhuka nongeye kubashimira mwese ku butumwa bukomeza mwangeneye.”

Amakuru avuga ko Salvado yari yabyimbye urwagashya indwara izwi nka ‘Pancreatitis’ inyama ifasha mu gukora imisemburo ifasha mu igogorwa ry’ibiryo, ndetse n’imisemburo nka insuline.

Salvado agize ubu burwayi nyuma y’iminsi mike yari amaze akoze igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 15 amaze akora urwenya igitaramo cyatanze ibyishimo ku bantu bakitabiriye.

Patrick Salvado azahajwe n’iyo ndwara nyuma y’uko mu mpera za 2024, yari yazahaje Jose Chameleone bikarangira ari uko ajyanywe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’inyama zo mu nda bavuga ko Pancreatitis iterwa no kunywa inzoga nyinshi aho uwayirwaye asabwa kuzihagarika cyangwa akazigabanya.

Salvado yari amaze igihe gito yizihije imyaka 15 amaze akora urwenya
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE