Umunyarwenya Messe Bontwe yitabye Imana

Abakurikiranira hafi uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umunyarwenya Nicholas Mpiirwe Kamagala, uzwi cyane ku izina rya DJ Messe Bontwe.
Messe yari umwe mu bashinze itsinda ry’abanyarwenya ryamamaye nka Amarula Family comedie, ryashinzwe mu 1999 ari kumwe na Amooti Omubalanguzi na nyakwigendera Paddy Bitama.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Abagande bagenzi be babanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangirwa na Amooti Omubalanguzi bafatanyije gushinga itsinda ry’urwenya rya Amarula Family mbere y’uko atangira gukora urwenya, Messe yari umuhanzi w’umuhanga muri Hommies Band.
Messe yamenyekanye cyane mu 1995 n’indirimbo yakunzwe cyane Bamusakata, ku bufatanye na Ragga Dee ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Uganda.
Nubwo batangaje ko uyu munyarwenya yitabye Imana ariko ntabwo impamvu yateye urupfu rwe yatangajwe.
Messe yitabye Imana mu gihe mugenzi we Amooti Omubalanguzi yaraye akoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze akora urwenya cyabaye mu ijoro ry’itariki 13 Ukuboza 2024.

Mani says:
Ukuboza 14, 2024 at 6:18 pmImana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .