Umunyarwandakazi wayoboye RRA yahawe kuyobora Urwego Nyafurika rw’Imisoro

Mary Baine wigeze kuyobora Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yahawe inshingano zo kuyobora Urwego Nyafurika rushinzwe Imisoro (ATAF) ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.
Ubuyobozi Bukuru bwa ATAF bwatangaje ko Madamu Maruy Baine azatangira inshingano ku mugaragaro guhera tariki ya 1 Nyakanga 2025, aho azaba asimbuye Logan Wort wari kuri izo shingano guhera mu mwaka wa 2009 ubwo uru rwego rwatangiraga imirimo yarwo.
Biteganywa ko Madamu Baine azafasha kubaka inzego z’imisoro zikomeye ku Mugabane wa Afurika ndetse akazatanga umusanzu mu gukusanya ubushobozi bukenewe mu kugera kuri iyo ntego.
Madamu Baine yahawe izo nshingano kuko yizeweho ububasha mu buyobozi ndetse n’ukwiyemeza kudasanzwe mu guteza imbere ikusanywa ry’imisoro inoze, bikozwe kinyamwuga kandi bikorwa n’inzego zitagira n’umwe ziheza ku mugabane wose.
Mbere yo guhabwa izo nshingano, Madamu Baine ni we wari wungirije Umunyamabanga Mukuru wa ATAF asimbuye, akaba yarasfashije urwo rwego kubaka igenamigambi rihamye, ubutwererane mpuzamahanga butagereranywa ndetse akaba yaranize uruhare mu mikoranire y’ibihugu by’Afurika mu birebana n’imisoro.
Mbere yo guhabwa inshingano muri ATAF, Madamu Baine yakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda harimo kuba Komiseri Mukuru wa RRA ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Mu nshingano zose yagiye akora, Madamu Baine yaranzwe no kugaragaza ubwitange mu guharanira iterambere riyobowe n’Abanyafurika ndetse akanashyira imbaraga zidatezuka mu gushishikariza ibihugu by’Afurika kwishakamo ubushobozi bwo kubaka umusingi w’iterambere rirambye.
Umuyobozi Mukuru wa ATAF Edward Kieswetter, yavuze ko ubunararibonye bwa Madamu Baine n’ubuyobozi yagaragaje, bimushyira ku mwanya wa mbere mu bagomba kuyobora uru rwego mu cyiciro gishya cy’urugendo rw’iterambere.
Ati: “Guhabwa inshingano kwa Madamu Baine gutangira icyiciro gishya kandi gihebuje cy’urugendo rw’iterambere rwa ATAF. Ubunararibonye bwe ntagereranywa, ubushobozi yagaragaje bwo kuyobora ndetse n’ukwiyemeza kudatezuka mu gusohoza intego za ATAF bimushyira mu mwanya mwiza wo kuyobora uru rwego mu cyerekezo gishya cy’iterambere.”
ATAF ifatwa nk’urubuga rwa mbere nyafurika rugamije kurushaho kunoza inzego z’imisoro ku mugabane, binyuze mu guhererekanya ubumenyi, kubaka ubushobozi ndetse no kugira uruhare muri gahunda y’imisoro y’Akarere na mpuzamahanga binyuze mu gushyiraho politiki z’imisoro ziboneye.
Urwo rwego rumaze kwigaragaza nk’urushyize imbere iterambere ry’isoresha muri Afurika bitewe n’uburyo rumaze imyaka isaga 15 ruharanira kubaka ubuyobozi bwiza mu nzego z’imisoro ku mugabane, ari na zo zitanga umusaruroi ku iterambere ry’ubukungu muri Afurika ndetse no kurushaho kunoza imibereho y’abaturage b’Afurika.
Madamu Baine yitezweho gukomeza guhanga ibishya mu cyerekezo cya ATAF, aho azashyira imbere inyungu z’ibihugu 44 bihuriye muri urwo rwego mu cyerekezo kimwe cyo guharanira iterambere rirambye.
Ubuyobozi Bukuru bwa ATAF bwashimiye byimazeyo Logan Wort urimo gusoza manda ye y’imyaka isaga 15, kuko yayigaragajemo ubuyobozi butagereranywa bwatumye urwo rwego rurushaho kubahwa ku Mugabane, kandi rukaba rwanrashyizeho Politiki igenga imisoro, kongera ubushobozi no kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga mu birebana n’imisoro hagati y’ibihugu by’Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa ATAF Edward Kieswetter yagize ati: “Logan Wort assize umurage w’icyitegererezo, ubudakemwa no gutanga umusaruro. Mu gihe twakira Madamu Baine muri izi nshingano nshya, twiteguye gukomeza kubakira kuri uyu musingi ukomeye bityo tukihutisha iterambere riganisha kuri Afurika ingana kandi irushijeho kugira uburumbuke.”
Uretse kuba Baine yarayoboye RRA, binavugwa ko yakozemo inshingano zitandukanye mu gihe cy’imyaka 17.