Umunyarwandakazi mu basoje amasomo ya Gisirikare muri Amerika

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro ari mu basoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare rya US Coast Guard Academy ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Sous-Lieutenant Uwamahoro arangije amasomo mu bijyanye n’ibikorwa by’ubushakashatsi ndetse no gusesengura amakuru.

Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 144, witabiriwe n’Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Col Deo Mutabazi.

United States Coast Guard Academy riherereye mu Mujyi witwa New London wo muri Leta ya Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ryatangiye mu mwaka wa 1876, rikaba ryigisha ibyiciro by’ingenzi 9 by’amsomo harimo n’amasomo yagenewe abazavamo abarinda abayobozi bakuru.

Michael J. Johnston ni umuyobozi wa 43 uyoboye ishuri rya US Coast Guard Academy kuva ryashingwa mu 1876.

Ni mu gihe Edward J. Hernaez ari we muyobozi ushinzwe amasomo y’abo ku rwego rwa Sous-Lieutenant muri United States Coast Guard Academy.

Col Deo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yitabiriye umuhango
Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro uri mu basoje amasomo muri US Coast Guard Academy
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE