Umunyarwanda yahawe guhagararira amashami ya Loni muri Madagascar

Umunyarwanda yahawe guhagararira amashami ya Loni muri Madagascar

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yagize Umunyarwanda Ngororano Anthony Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abimbye mu gihugu cya Madagascar.

Guverinoma ya Madagascar yemeje Anthony Ngororano ufite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu gukorera imiryango mpuzamahanga ku wa 1 Werurwe 2025.

Uyu mugabo wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, yari ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye  ryita ku Iterambere(UNDP) guhera tariki ya 11 Nyakanga 2022.

Mbere y’aho yanabaye uhagarariye UNDP mu gihugu cya Mauritania aho yakomeje kugaragaza ubunararibonye n’ubuyobozi mu bijyanye no kubaka iterambere rirambye  mu nzego za Loni ndetse no mu rwego rw’abikorera.

Mbere y’inshingano yahawe muri Mauritania, Ngororano yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yanakoze n’indi myanya inyuranye mu mu Ishami ry’Umuryanhgo w’Abibumbye rishinzwe Guteza Imbere Abagore (UN Women) harimo kuba yaranabaye uhagarariye iryo shami muei Haiti, akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Afurika rikorera i New York muri USA.

Yakoze nk’Umujyana Mukuru wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu by’Ubukungu, aho yari Umunyamabanga Uhoraho, ariko mbere y’aho akaba yaranakoze imyanya itandukanye muri UNDP.

Yabaye Umujyanama wa UNDP ishami ry’Afurika aho yari ashinzwe Politiki, igenamigambi, na gahunda zayo muri Nigeria, Zambia, n’u Rwanda.

Yanakoze muri Banki ya Citigroup N.A muri Kenya no muri Tanzani, nyuma yo gutangirira umwuga we muri Minisiteri y’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu muri Uganda.

Ngororano afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’Ubukungu bugamije iterambere yakuye muri Kaminuza ya East Anglia n’iy’Ububanyi n’Amahanga yakuye muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza.

Nanone kandi Ngororano afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh. 

Anthony Ngororano yagizwe Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni muri Madagascar
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14