Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yaguye mu Buhinde

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wamenyekanye mu bikorwa byo kwamamaza no kogeza umupira mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025.

Gatare amaze iminsi arwaye kugeza ubwo uburwayi bwaje kumurembya bituma abaganga bafata umwanzuro wo kumwohereza kwivuriza mu Buhinde.

Abo mu muryango we nta byinshi babwiye Imvaho Nshya bijyanye n’umuhango wo guherekeza nyakwigendera.

Icyakora amakuru yo kumugeza mu Rwanda no kwizihiza ubuzima bwe, umuryango uraza kuyatangaza mu masaha ari imbere.

Nyakwigendera Jean Lambert Gatare yakoreye Radio Rwanda mu 1995, nyuma aza gukorera Radio Isango Star. Hashize igihe agizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE