Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije ari gukorwaho iperereza

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije ari gukorwaho iperereza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Karera Patrick, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho ko yakoreye muri iyi Minisiteri.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, yagize ati: “Umunyamabanga Uhoraho ari mu bari kubazwa, ari gukorwaho iperereza. Ubu ntitwavuga ngo arafunze, icyemezo ntikirafatwa.”

Karera arakorwaho iperereza mu gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya na we wigeze kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije na we yirukanywe ku mirimo.

Mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bigaragara ko hari ibyo agomba gusobanura. Icyakoze hari amakuru avuga ko hari ibyaha byakozwe muri Minisiteri y’Ibidukikije kandi ko hari abagomba kubyisobanuraho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14