Umunyakenya yasabye u Rwanda kubatiza Sitade Amahoro

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gihe Sitade Amahoro imaze igihe ivuguruye iri hafi kugera ku musozo, amafoto agaragaza ubwiza bwayo n’umwihariko izanye mu Karere, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’imyaka 34 ishize Sitade Amahoro ifatwa nka Sitade ya mbere mu Rwanda, ibikorwa byo kuyivugurura kuri ubu byayishyize ku rwego mpuzamahanga ku buryo yatangiye kwifuzwa n’abo mu bihugu by’abaturanyi.

Muri bo harimo umunyamakuru ukorera CNN Larry Madowo, akaba akomoka mu gihugu cya Kenya, wasabye ko u Rwanda rwabatiza Sitade Amahoro ubwo bazaba bakira imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2027.

Intandaro y’icyifuzo cye yaturutse ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na Sosiyete yo muri Turikiya yitwa  SUMMA irimo kuvugurura Sitade Amahoro.

Ni amashusho agaragaza Sitade Amahoro yaka amabara atandukanye mu masaha y’ijoro, yasamiwe hejuru n’ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ayo mashusho yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, akaba yerekanaga amatara yaka mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, uyu munyamakuru yasabye ko u Rwanda rwabatiza iyi stade ubwo bazaba bakira igikombe cy’Afurika cya 2027 kizakirwa n’ibihugu bitatu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ari byo Kenya, Tanzania na Uganda.

Yagize ati: “Uraho Rwanda, turitegura kwakira igikombe cy’Afurika cya 2027, mwadutiza iyo sitade yanyu? Turabizeza ko nta kintu na kimwe kizangirika muri iyo Sitade yanyu.”

Imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro irarimbanyije ndetse mu mezi make iraba igeze ku musozo.

Iyi sitade izaba ifite ubushozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bikaba biteganyijwe ko ari yo izakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri Ruhago kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO

HITIMANA Elie Ndashimiplezidnt kagameweyegukomezakutuyobola

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE