Umunyabigwi wa Arsenal Sagna, yahishuye ko afana Meddy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal Bacary Sagna, yahishuye ko asanzwe yumva indirimbo nyarwanda by’umwihariko akunda ibihangano bya Meddy.

Uwo munyabigwi wari mu Rwanda yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabaye ku wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, umuhango wishimiwe cyane n’abanyacyubahiro n’ibyamamare byawitabiriye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Bacary Sagna, yavuze ko asanzwe ari Umunyafurika ariko yakiriwe neza ubwo yari ageze mu Rwanda.

Yagize ati: “Nsanzwe mvuka muri Afurika, ariko uburyo abantu banyakiriye hano mu Rwanda buratangaje, byatumye niyumvamo ikaze ridasanzwe.”

Sagna, akomeza avuga ko uretse kwishimira uko yakiriwe mu Rwanda asanzwe yumva indirimbo nyarwanda kandi akunda indirimbo za Meddy.

Ati: “Nsanzwe numva umuziki nyarwanda ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, nkunda indirimbo za Meddy cyane cyane iyitwa Burinde bucya, nkunda kuyicuranga ndi mu modoka nkashyiramo uburyo irangira yongera itangira, yumvikanisha amarangamutima.”

Yongeraho ati: “Uretse iyo hari n’izindi ndirimbo ze numva zirimo Lose Control, Downtown, Closer, and Ntacyo Nzaba n’izindi ndazikunda kandi ndazumva cyane.”

Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru wamenyekanye cyane mu ikipe ya Arsenal afite ubwenegihugu bwo mu Bufaransa ariko akaba avuka muri Senegal nk’uko yabitangaje.

Sagna yari yaje mu Rwanda yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 40, aho uwo yise yamwise ‘Amahumbezi’ mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Sagna Bacary yahishuye ko iyo ari mu modoka acuranga indirimbo za Meddy
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE