Umunsi w’Intwari utwibutsa guhagarara ku kuri- Perezida Kagame

Guhagarara ku kuri ukaba wanakwemera kugupfira ni imwe mu ndangagaciro z’ingenzi zaranze Intwari z’u Rwanda ziri mu bakiriho cyangwa abasize ubuzima muri kwa kugusigasira.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bahanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’Akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange, Umunsi w’Intwari ukwiye kwibutsa buri wese ubushobozi afite bwo guhagarara ku kuri.
Yavuze kandi ko uyu munsi hizihizwa ubutwari no gukunda Igihugu nk’umurage Abanyarwanda bitangiye ukuri bakanakuzira basigiye abariho kuba umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.
Yakomeje agira ati: “Mu gihe duhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’Akarere duherereyemo ndetse n’Isi muri rusange, uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda Igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’abazabakomokaho. Umunsi Mwiza w’Intwari!”
Umuhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu wabereye ku Gicumbi cy’Intwari giherereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 1 Gashyantare 2023.
Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’uhagarariye abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda ni bo bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari, bunamira Intwari zitangiye u Rwanda.
Ku rundi ruhande, Madamu Jeannette Kagame na we yatanze ubutumwa bugaruka gu gisobanuro cy’intwari, agaragaza ko intwari zidakunda intambara, ahubwo ubuzima bw’Intwari bugaragarira ku guharanira amahoro arambye zititaye ku miruho n’imibabaro zihura na zo.
Yagaragaje ko u Rwanda na rwo rwaje kubohorwa n’Intwari zarwitangiye, abanze kugambanira Ubunyarwanda, abahanganye n’ihungabana basigiwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakibonamo ibisubizo byatumye imfubyi n’abapfakazi barushaho kubona ubuzima.
Yanakomoje ku bwitange bw’Ingabo z’u Rwanda zidahwema gucunga umutekano no kubungabunga amahoro mu Rwanda, mu Karere no ku Isi yose, ariko zikongeraho gutanga umusanzu wazo mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu mu gihe cy’umutekano.