Umunsi wanjye ku bitare bya Mpushi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu mpera z’icyumweru dushoje nakiriye telefoni mu gitondo y’umwe mu bakorera ku bitare bya Mpushi, ansaba ko twazajyana kubisura kuko hari itsinda ry’abantu batandukanye barimo bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda n’abanyamakuru, nemera ntajuyaje.

Nari nsanzwe mfite amakuru y’ibitare bya Mpushi ariko nari ntarahakandagiza ikirenge, nagize amatsiko menshi sinjye warose umunsi ugera.

Umunsi warashyize uragera mva mu rugo njya i Nyarutarama aho twagombaga guhurira n’abatuyobora ari bo Rwanda Rock Climbers, sosiyete ikora ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ku isaha twari twahanye yo kugenda barengejeho indi n’iminota 30, kubera abo twagombaga kujyana bazaga mu bihe bitandukanye, ariko numvaga atarinjye urota imodoka ihagurutse kuko numvaga nshaka kugera kuri ibyo bitare, ari ibishoboka nari kwijyanya bakansangayo.

Najyanye na bagenzi banjye bakora mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse nabo bakobwa navuze hejuru, ubwo twarabategereje kera kabaye dutangira urugendo rwerekeza mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira aho Ibitare bya Mpushi biherereye.

Ku bitare bya Mpushi ni hamwe mu hantu nyaburanga hasigaye hakorerwa ubukerarugendo

Mbabwije ukuri numvaga imodoka itagenda nkabwira umushoferi nti ‘wakihuse ko ubona twatinze’ ariko akomeza kugendera ku muvuduko ukwiye dore ko muri uriya muhanda hari camera iryaguye.

Kera kabaye twageze kuri bya bitare, ngo burya koko Akagabo gahimba akandi kataraza; nakubise amaso ibitare bavugaga ko tugiye kurira umutima ugeze mu mutwe nkomeza kubaza nti ‘ni aha se?’

Narebye ibitare mu mutima nti ‘umva ko nigenje, ibi ndabishobora? Ariko kuko ari njye wari wabishishikarije abandi, narijijishe nti ‘turabikora ndacyeka bitagoye.’

Batangiye kutubwira ibihakorerwa ndetse n’ibyo tugomba kubahiriza mu kurira no kumanuka. Nakurikiye ayo mabwiriza ari na ko mbaza byinshi ariko bigaruka ku kuba ntaho impanuka yaturuka cyangwa icyatuma wa mugozi uba uziritse ucika.

Kuzamuka kwanjye urutare ku mugozi

Mu by’ukuri kuba nari nahageze nagombaga kurira urutare, nta mahitamo yandi nari mfite yo gusubira inyuma kandi nk’umuntu wari umaze iminsi mbishaka nubwo byari biteye ubwoba niyemeje kubikora.

Aha hari ibitare bitandukanye; hari urwa metero icyenda, 15 na 21. Umuntu wese ahera ku rugufi ngo abanze ashire ubwoba.

Umwe mu bantu w’umukobwa bahakora yabanje kutwereka uko bigenda.

Nambaye umugozi n’ingofero byabugenewe, barambwira ngo ntangire ku rwa metero icyenda ni rwo rudateye ubwoba ndambara ariko nareba urwo rutare bavuga ngo ni rugufi nkabona ntari kuruheza.

Umutima udiha nibaza uko ndibugere hejuru ariko nihagazeho nkora ibitandukanye n’umutimanama wanjye kuko wo warambwiraga ngo ubu ugeze hagati ukagwa koko waba uzize iki?

Akandi gatima kateraga ku ruhande kanyibutsa ukuntu nabishakaga none naniwe no kugerageza; ko binaniye naba ndi ikigwari.

Abanzi neza ubundi baziko ntajya ndekura, iyo nashatse ikintu nshyirwa nkigezeho kandi mu buzima bwanjye sindigera ncika intege.

Naravuze nti uko byagenda kose reka nurire ibishobora abandi bose njye birananiza iki kandi umwana uri bupfe n’iyo wamuha igikoma cya NIDO arapfa.

Aya yari amagambo yo kwikomeza kuko numvaga nta kundi. Natangiye kurira kubona aho mfata n’aho nkandagira bimbana isobe, mara hafi iminota itanu ndi mu gihirahiro.

Uko bazamuka rero ubundi ukoresha intoki ugashaka aho ufata ugahita ushinga ikirenge ukoresheje amano gutyo kugeza usoje ariko baba bakuziritse umugozi ku buryo utagwa.

Naje kuzamuka mbona aho gushinga ikirenge ndakomeza kugera ntageze aho urutare rurangirira, nageze mo hagati numva ngiye kuruka umutima nmbasaba ko banura gusa numvise nishimye bimwe bitavugwa kuko numvaga ari ntera n’urugendoshuri rwiza nagize mu buzima.

Mu bwenge bwanjye numvaga ko kumanuka ari byo byiza kuko bituma wumva umunyenga nyamara naribeshyaga, ni byo bigoye cyane.

Nta mahitamo yandi nari mfite usibye kumanuka gake gake ariko nareba hasi ngatekereza ko iherezo ryanjye riri bugufi kuko nibazaga uko byagenda umugozi uramutse ucitse.

Ibyishimo nageranye hasi byabaye nk’isosi y’intama, Ibyo navuze haruguru byose byari imiteto nageze hepfo ahari urutare rwa metero 15 na 21 amagambo ashira ivuga.

Uwadufashaga kurira yatubwiye ko dukurikijeho urwa metero 15. Iyo uhagaze hasi yarwo ntabwo ureba hejuru ngo ubone aho rurangirira, kurureba ubwabyo biteye ubwoba nawe ibaze kurwurira.

Byarangiye mbaye umufana w’abantu batangiye kurira, barimo umukobwa wanyemeje witwa Kaze Marie Merci ni we wahize abandi mu kurira no kuzamuka ibitare bya Mpushi kuko ibyo bagiyeho byose yabizamukaga mu kanya nk’ako guhumbya.

Mu kiganiro nagiranye nawe yavuze ko icyamushoboje ari uko yikuyemo ubwoba kandi akizera uwamuzamuraga.

Ati “Ibi ni ibintu ni byiza, nishimiye kandi nzagaruka no gukora. Nabashije kurira ibitare bitandukanye kuko nikuyemo ubwoba kandi nkizera n’uwanzamuraga mboneraho no gushimira aba babikora kuko badufashije cyane.”

Bagenzi be nabo bavuze ko bishimiye kuba babashije kugera kuri ibi bitare kuko byatumye hari ibyo batari bazi bamenya, bashishikariza buri munyarwanda kuhagera kuko ari ubukerarugendo bwiza buri mu gihugu cyabo.

Ba nyampinga bitabiriye iki gikorwa harimo Bahali Ruth wahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw’imyororokere, Nyampinga uberwa n’amafito Ndahiro Queen, uwarushije abandi mu mpano Saro Amanda, Uwimanzi Vanessa, Mutesi Aline n’abandi.wuriye ibitare byose uko ari bitatu.

Abantu bafasha abahasuye rero bafite impano yo kuremamo abantu icyizere banyumvishije ko nta kigoye kirimo niyemeza kumanuka.

Sinari kuvuga ngo ndapfuye, mu mutwe numvaga namaze gupfa nyuma y’iminota nk’ibiri nagaruye agatima umva ndi muzima nshima Imana.

Nitekerejeho nibuka ko ndi ingaragu, nibuka umuryango wanjye n’uburyo ukinkeneye ntangira kwibwira ko nshobora kuba nakoze amahitamo atari yo.

Usibye aya masomo kandi namenye uko kurira no kumanuka urutare ari imyitozo ngororangingo myiza kuko ku munsi ukurikiyeho numvaga nduhutse mu mutwe kandi mfite ibitekerezo byagutse.

Ku “Bitare bya Mpushi” uretse abazungu na banyarwanda bajya kubikoreraho siporo, hari n’abakristo bajya kuhasengera.

Mbere yo kurira babanza kumva uko wambaye neza mu rwego rwo kwirinda impanuka
Mbere yo kurira ubanza kwambikwa imyambaro yabugenewe n’ingofero
Ibi ni ibikoresho nimyambaro yabugenewe wambara mbere yo kurira Ibitare bya Mpushi

Mercie namukuriye ingofero yuriye ibitare byose uko ari bitatu
Mugisha Dan, umwe mu basore bazobereye mu gufasha abantu kurira ibitare mu Rwanda
Kuri uru ratre rufite uburebure bwa metero 20 udafite umutima ukomeye ntiwapfa kurwurira
Aba ni bamwe mu bafasha abantu kuzamuka no kumanuka Ibitare bya Mpushi
Iyi mineke ni yo uhabwa mbere cyangwa nyuma yo kurira
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE