Umunsi wa nyuma w’uruzinduko rw’abakinnyi bane ba PSG mu Rwanda (Amafoto)

Ku munsi wa nyuma w’uruziduko rw’iminsi itatu rw’abakinnyi bane ba PSG, Sergio Ramos , Julian Draxler, Thilo Kehrer na Keylor Navas bagiriye mu Rwanda basuye Pariki y’Ibirunga ndetse banahura n’abana baba mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG ribarizwa i Huye.
Aba bakinnyi bageze mu Rwanda taliki 30 Mata 2022 basura ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwabo taliki 02 Gicurasi 2022, basuye Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Musanze aho barebye ingangi.
Nyuma aba bakinnyi bahuye n’abakunzi b’ikipe ya PSG ndetse n’abana baba mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG ribarizwa mu Karere ka Huye. Iri shuri ryatagiye mu Gushyingo 2021 ririmo abana 171 mu bahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 6 na 16.












