Umukobwa wa Jay-Z na Beyoncé yegukanye igihembo muri BET Awards

Umuhanzi ukiri muto muri Amerika, Blue Ivy akaba n’umwana wa Jay-Z na Beyoncé yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukiri muto mu bihembo bya BET Awards 2025.
Ni ibihembo byatangiwe mu birori byabaye mu ijoro ry’itariki 9 Kamena 2025, hizihizwa imyaka 25 bimaze bitangwa, aho abahanzi bagiye begukana ibihembo mu byiciro bitandukanye bari bahatanyemo, mu birori byayobowe n’umunyarwenya Kevin Hart.
Blue Ivy Carter w’imyaka 13, umukobwa wa Beyoncé na Jay-Z yegukanye igihembo cya YoungStars Award, kikaba ari igihembo gihabwa umwana ukiri muto utanga icyizere cyo kuzakora ibidasanzwe mu myidagaduro muri Amerika.
Uretse uwo mwana usigaye abica bigacika, mu bandi begukanye ibihembo barimo Summer Walker wahawe igihembo cya ‘BET Her Award’ kubera indirimbo yise ‘Heart of a Woman’ ikunzwe n’abatari bake.
Muri ibyo bihembo kandi umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ntiwasigaye kuko mu bahatanaga muri icyo cyiciro bahizwe na GloRilla, Kirk Franklin na Maverick City Music begukanye igihembo cya Dr. Bobby Jones Best Gospel/Inspirational Award GloRilla, kubera indirimbo yabo bise ‘Rain Down on Me’. Cynthia Erivo ahembwa nk’umukinnyi mwiza wa filime mu bagore, mu gihe Denzel Washington yabaye umukinnyi mwiza wa filime mu bagabo, hanyuma filime yitwa ‘Luther: Never Too Much’ yegukana igihembo cya filime nziza y’umwaka.

Mu itangwa rya BET Awards kandi umuhanzi Kendrick Lamar yaciye agahigo ko kwegukana ibihembo byinshi, kuko yegukanye ibirimo icya Alubumu y’umwaka cyahawe ‘GNX’ yashyizwe ahagaragara mu 2024, anahembwa nk’umuhanzi mwiza w’umugabo mu njyana ya Hip Hop.
Ni mu gihe indirimbo ye ‘Not Like Us’ yahembwe nk’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka, indirimbo ye yise ‘Luther’ ikaba n’indirimbo nziza y’umwaka yahuriwemo n’abahanzi (Best Collabo 2025) akaba yarayifatanyije n’umuhanzi SZA hamwe n’icyo yahuriyeho n’umufatanyabikorwa we Dave Free cya Video Director of the Year.

Nyuma y’uko Kendric Lamar yari amaze kwigwizaho ibihembo, umuhanzi SZA bafatanyije Luther, na we yegukanye icy’umuhanzikazi mwiza wa R&B/Pop, Chris Brown we atwara Igihembo cy’umuhanzi mwiza wa R&B/Pop mu bagabo, mu gihe Future na Metro Boomin batwaye Best Group, igihembo gihabwa Itsinda ry’umwaka, babikesha alubumu yabo y’indirimbo bise ‘We Don’t Trust You’.
Ni ibirori byayobowe na Kevin Hart ku nshuro ye ya kabiri kuko yaherukaga kubiyobora tariki 26 Kamena 2011, nyuma y’uko aheruka mu Rwanda 2023.
