Umukinnyi wa Filimi Bimbo yasabye abagore kudasenya kubera gucibwa inyuma

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umukinnyi wa filimi w’inararibonye muri Nollywood, Bimbo Akintola, avuga ko bidakwiye ko umugore asenya kubera gucibwa inyuma kuko ngo hagati ya 90% na 99% by’abagabo bo muri Nigeria baca inyuma abo bashakanye.

Mu kiganiro yakoranye na kimwe mu gitangazamakuru gikorera kuri murandasi, Bimbo Akintola w’imyaka 55 yavuze ko gucana inyuma abagabo bo muri Nigeria babigize umuco bidakwiye gusenya urugo.

Ubwo yari abajijwe niba umugore akwiye kuva mu rugo akajya gushaka undi mugabo igihe yafashe umugabo we amuca inyuma, adatinze avuga ko biba ku bagabo benshi kuko babigize umuco.

Yagize ati: “So yacaga inyuma mama wawe, sokuru yarabikoze, data afite abagore babiri. Si njye ugomba kukubwira niba ukwiye kugumana n’umugabo wawe cyangwa ukwiye kugenda, kuko n’iyo wajya ku wundi mugabo usanga ikibazo ari kimwe. bose baca inyuma abagore babo, hagati ya 90% na 99% barabikora, byamaze kubacengeramo.”

Akintola yasobanuye ko bamwe mu bagabo bakura iyo myitwarire kuri ba se baba bafite inshuti z’abakobwa cyangwa abagore benshi, bityo bagakura babifite mu ntego zabo.

Ati: “Imico y’umuntu ishinga imizi uko agenda akura, ku myaka irindwi umwana w’umuhungu yiga imyitwarire, imigirire n’imigenzereze akura kuri se, bityo bikagorana kuyihindura mu gihe abantu bamaze gukura.”

Akintola avuga ko bidakwiye ko umugore ahaguruka mu rugo rwe avuga ko iyo myitwarire idahwitse nubwo ariko kuri guhari.

Raporo y’inzego z’umuryango muri Nigeriya, igaragaza ko hari izindi mpamvu zikunze gutera gatanya zirimo kubura ukwiyemeza mu gukomeza kubaka urugo, gucana inyuma (ubusambanyi), amakimbirane adashira hagati y’abashakanye, kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo ndetse no ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, hakiyongeraho ihohoterwa ryo mu ngo n’izindi nyinshi zose zigeza ku gusenyuka kw’ingo zitabarika muri icyo gihugu.

Akintola azwi muri Filime zitandukanye zirimo The Black book yo mu 2023, Dangerous Mission yakunzwe cyane mu 2023, Beast of two worlds, Freedom way yasohotse mu 2024, The Farewell Plan yasohotse mu 2024 n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE