Umukinnyi wa filime Tyler Perry yajyanywe mu nkiko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umukinnyi wa filime witwa Derek Dixon yajyanye mu nkiko icyamamare mu kwandika, kuyobora no gukina filime witwa Tyler Perry, amushinja kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ikirego Dixon yatanze tariki 13 Kamena mu rukiko rw’i Los Angeles,  ashinja Perry gukoresha ubwamamare bwe, ububasha n’icyubahiro afite mu ruganda rw’imyidagaduro kugira ngo amukorere ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri icyo kirego agaragaza ko Perry yamusezeranyije ko azamufasha gutera imbere mu mwuga no kubona amahirwe yo kwigaragaza, ariko byaje guhinduka kumukorera ihohoterwa rihoraho, ndetse no kumwangiriza izina mu kazi ubwo yahagarikaga gukomezanya n’ingeso za Perry.

Ubwo yaburanaga, Tyler Perry yahakanye ibyo aregwa, umwunganizi we mu mategeko, Matthew Boyd, agaragaza ko Derek Dixon avuga ko umukiliya we atazigera akangwa n’ibirego nk’ibyo.

Ati :“Derek Dixon yifuje kumenyana na Perry abona ko nta kundi yabigeraho uretse guhimba igihuha nk’icyo yahimbye, kandi Tyler ntazemera gukangishwa ibirego nk’ibi, twizeye ko ibi birego bizateshwa agaciro.”

Ikinyamakuru TMZ, kivuga ko abo bagabo bahuye mu 2019 mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Tyler Perry Studios, bikabera mu mujyi wa Atlanta, muri Leta ya Georgia, hanyuma batangira kuganira ku buryo Dixon yazamurwa mu mwuga wo gukina filime ari nabwo Perry yamuhaye akazi ko gukina muri filime ze.

Mu kirego Dixon yatanze, yavuze ko havugwamo ko Perry yabwiye Dixon ko naramuka atamwitayeho cyangwa akirengagiza ibimenyetso by’imibonano mpuzabitsina, uruhare rwe muri filime ruzarangirana n’umwaka ukurikiyeho.

Ikirego kandi kivuga ko Perry yakomeje kwiyegereza Dixon ku buryo butangaje, amwoherereza ubutumwa bumusaba imibonano, akajya aryamana na we mu buriri nyuma yo kumusindisha, ndetse akanamukorakora ku kibuno.

Perry anashinjwa kubaza Dixon ibijyanye n’irari rye rishingiye ku gitsina.

Dixon avuga ko yifuza ko Perry yamuha indishyi zingana na miliyoni 260 z’Amadolari ya Amerika angana na miliyari zirenga 330 mu mafaranga y’u Rwanda.


Dixon yameyekanye cyane muri filime y’uruhererkane  ya Tyler Perry yitwa ‘The Oval’ n’iyayikomotseho yiswe ‘Ruthless’ izo avuga ko yirukanywemo amaze guhagarika kuryamana na Perry.

Derek Dixon yajyanye Tyler Perry mu nkiko avuga ko akeneye indishyi kubera kumusebya mu mwuga
Derek Dixon ashinja Tyler Perry kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina yitwaje ubwamamare bwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE