Umujyi wa Kigali wihanganishije imiryango y’abahitanywe n’ibiza

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo bahitanywe n’ibiza barimo batatu bo mu Murenge wa Gatsata bagwiriwe n’umukingo nabandi babiri bo mu Murenge wa Bumbogo ho mu Karere ka Gasabo bakubiswe n’inkuba.
Abakubiswe n’inkuba ni abana bo mu rugo rumwe ndetse babiri muri bo bahise bahasiga ubuzima mu gihe undi mwana na nyina ubabyara bahise bajyanwa kwa muganga.
Mu itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije ku rukuta rwayo rwa ‘X’ ku mugoroba w’uyu wa 24 Ukwakira, wihanganishije iyi miryango yombi yaburiye ababo mu biza byatumye abantu batanu bahasiga ubuzima.
Umujyi wa Kigali wavuze ko abakomeretse uko ari bane barimo abakomerekejwe n’umukingo ndetse n’inkuba bajyanwe mu Bitaro bya CHUK ubu bamaze gusezererwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanaboneyeho kwibutsa abatuye mu mu bice byashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka by’umwihariko abatuye munsi y’imikingo, iruhande ya za ruhurura,k wirinda kugama munsi y’ibiti, kugenda mu mvura nyinshi no kwambuka imigezi yuzuye muri ibi bihe by’imvura.